00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame azayobora itangizwa ry’isoko Nyafurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 January 2018 saa 03:42
Yasuwe :

Perezida Kagame azayobora igikorwa cyo gutangiza isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market), kizaba ku wa 28 Mutarama 2018, ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Addis-Ababa muri Ethiopia.

Uyu muhango uzabera mu nama ya Afurika yunze Ubumwe (AU), uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, inzobere mu bwikorezi bw’indege, abayobozi b’ibigo bikora ubwikorezi bw’indege n’abandi bafite aho bahuriye n’iby’indege ku mugabane wa Afurika no hanze ya wo.

Isoko rizafungurwa muri gahunda y’iminsi ine izatangira ku wa 25-28 Mutarama 2018, izanamurikirwamo serivisi n’ibindi bigize urwego rw’ubwikorezi bw’indege muri Afurika. Rikaba ari umwe mu mishinga ya AU izagerwaho mbere ya 2063, hagamijwe kwihuza kw’ibihugu, amahoro n’iterambere ry’umugabane.

Mu nama ya Afurika yunze Ubumwe yabaye muri Mutarama 2015, ibihugu 11 birimo u Rwanda byasinye ku myanzuro igamije gushyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika, bigaragaza ubushake bwo gushishikariza ibindi bihugu gufungura amasoko yabyo mu by’indege.

Kugeza ubu ibihugu 23 bimaze gusinya iyi myanzuro ni; u Rwanda, Afurika y’Epfo, Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Botswana, Burkina Faso, Cape Verde, Repubulika ya Congo, Misiri, Ethiopia, Ghana, Gabon, Guinea, Liberia, Mali, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone, Swaziland, Togo, Zimbabwe, Niger.

Ibihugu byasinye iyi myanzuro iganisha ku gushyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu bingana na 75%. Bihuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyoni 600 bafite umusaruro mumbe wa miliyari 1450 z’amadolari ya Amerika muri 2015. Biteganyijwe ko abagenzi baziyongeraho miliyoni 200 ku mwaka.

Inyungu zitezwe mu isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege zirimo; gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, ibiciro by’ingendo bizagabanukaho 25%, iterambere rya sosiyete z’indege muri Afurika, guteza imbere ubuhahirane hagati y’abanyafurika, guteza imbere ry’ubukerarugendo, kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu, GDP, guhanga imirimo no kwihuza kwa Afurika.

Inyigo yakozwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubwikorezi bw’indege (IATA) mu bihugu 12 bya Afurika, yerekanye ko guhuza isoko byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari kuri GDP, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.

Ibihugu 11 birimo u Rwanda byasinye ku myanzuro igamije gushyiraho uburyo bwo koroshya ubwikorezi mu ndege muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages