Jeunne Afrique dukesha iyi nkuru iravuga ko Perezida Kagame ajyanywe n’inama ya UNESCO yiga ku burezi, bityo akaba atagiye guhura n’abayobozi b’u Bufaransa cyangwa se ngo uru rugendo rube rufite aho ruhurira n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko bamwe babikeka.
Perezida Kagame azaba ari kumwe na Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi Jean Philibert Nsengimana.
Muri rusange Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko mu Bufaransa muri Nzeri 2011, ariko kugeza ubu Leta y’u Rwanda ikaba nta byinshi iratangaza kuri uru ruzinduko rw’Umukuru w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO