00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame azitabira inama igamije kuzahura uburezi muri Afurika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 9 February 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, azitabira inama nyafurika ku burezi(African Higher Education Summit) itaganyijwe kubera i Dakar muri Senegal muri Werurwe uyu mwaka.
Iyi nama iteganyijwe kuba hagati y’amatariki ya 10-12 Werurwe 2015, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kuzahura uburezi mu mashuri makuru na kaminuza bigamije ejo heza ha Afurika.” Yateguwe n’Umuryango TrustAfrica, ugamije iterambere, ufite icyicaro i Dakar muri Senegal.
Izahuza abayobozi bakomeye bo (…)

Izahuza abayobozi bakomeye bo kuri uyu mugabane n’abigeze kuba bo barimo abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abakora mu by’uburezi, abashakashatsi n’abikorera.

Mu ba Perezida harimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Macky Sall wa Senegal n’uwa LiberiaEllen Johnson Sirleaf.

Hari kandi abigeze kuba abaperezida kuri uyu mugabane barimo Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo Olusegun Obasanjo wa Nigeria na Benjamin Mkapa waTanzania.

Hategerejwemo kandi Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Loni na Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika bazayitabira.

Itangazo ry’abategura iyi nama rivuga ko intego y’ibanze yayo ari uguteza imbere icyerekezo kimwe no gutanga umusanzu biciye mu iterambere no mu iteganyabikorwa rigamije guhindura uburezi nyafurika mu mashuri makuru na kaminuza mu myaka 50 iri imbere.

Muri iyi nama hazagarukwa ku guhanga akazi, ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya kubaka ibihugu, demokarasi n’akamaro k’ubucuruzi mu kuzahura uburezi nyafurika bufite ireme.

Abazayitabira basanzwe bagira uruhare mu murongo w’iterambere w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ufite insanganyamatsiko yo guteza imbere uburezi igira iti “ Afurika twifuza mu mwaka wa 2063.”

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages