00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame azitabira inama mpuzamahanga nyafurika ku ishoramari

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 25 June 2015 saa 11:36
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yemeje ko azitabira inama mpuzamahanga nyafurika ku ishoramari, iziga ku iterambere ry’ubukungu, akazaba ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo uwa Uganda, uwa Ghana, Liberia na Malawi n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Iyi nama iteganyijwe kuwa 1-2 Ukuboza 2015 i Londres mu Bwongereza, izahuza abashoramari basaga 750 bazaturuka ku isi yose, abakora imishinga n’abakuru ba za Guverinoma, baganira ku mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari aboneka muri Afurika.
Perezida Kagame azaba yitabiriye inama nk’iyi ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko mu mwaka wa 2014 yayitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.

Abandi bakomeye bazayitabira ni Minsitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Augustin Matata Ponyo, uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo uzanayobora iyi nama.

Aba banyacyubahiro batandukanye bazahura n’abahagarariye abakora ubushabitsi ku Isi, babagaragarize amahirwe aboneka mu bihugu byabo.

Bitandukanye n’izindi nama nyafurika, iyi nama ntizibanda gusa ku biganiro by’impinduka zikenewe muri Afurika, ahubwo izatanga umurongo w’ubushabitsi, itange n’amahirwe kuri Guverinoma n’ibigo bya Afurika yo kugaragaza imishinga y’ishoramari ku bazitabira iyi nama, bigire umumaro urambye ku ishoramari ry’Afurika.

Iyi nama kandi izaha amahirwe abazayitabira yo kugaragaza ibyiza byagezweho mu ishoramari rya Afurika.

Umuyobozi w’inama nyafurika ku ishoramari Paul Sinclair yavuze ko Afurika ari ahantu ho gushora imari mu buryo burambye kandi bwihuta.

Yagize ati “Iyi nama izashishikariza abashoramari n’abacuruzi, inahe umwanya Abanyafurika wo kugaragaza imishinga yabo no kongera ubufatanye. Ni uguhererekanya.”

Iyi nama y’iminsi Ibiri izaganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Kugeza ubukungu bwa Afurika ku ruhando rw’Isi”, ikazibanda ku bikorwa remezo, ingufu, ubuhinzi bubyara inyungu, ubukerarugendo n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages