Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahura na Uhuru Kenyatta, uyoboye Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Yoweri Museveni wa Uganda I Kampala mu nama ya 7 y’ibihugu byo mu muhora wa ruguru mu cyumweru gitaha.
Umuhora wa ruguru ni umuyoboro wo gutwara ibintu n’abantu uhuriza ibihugu bidakora ku Nyanja by’u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo n’u Burundi ku cyambu cya Mombasa kiri ku nkombe z’inyanja y’u Buhinde.
Uyu muyoboro ufasha na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tanzania y’Amajyaruguru.
Inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu muhora wa ruguru igamije kurebera hamwe uburyo hakongerwa ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo muri ako karere.



















TANGA IGITEKEREZO