Ku gicamunsi cyo ku wa 4 Gashyantare, nibwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yatumijwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ni inkuru yakiranywe yombi n’Abanyarwanda n’Abarundi kuko Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu 2013, ubwo yajyaga kwifatanya n’aba baturanyi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge.

Nubwo Perezida yagiye i Burundi ku mpamvu zo gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke byabaye karande mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’inama yamuhuje na bagenzi be yagize n’umwanya wo kuganira na Perezida Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Ibyabaye bifatwa nk’intambwe ikomeye yatewe n’abakuru b’ibihugu byombi nyuma y’imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n’u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe u Rwanda narwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n’u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa.

Ku wa 1 Nyakanga mu 2021, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente kumuhagararira mu muhango wo kwizihiza imyaka 59 yari ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Muri Mutarama mu 2022, akebo kagiye i wa Mugarura, Perezida Kagame yakira mu Biro bye intumwa ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Muri Werurwe mu 2022 Perezida Kagame yongeye koherereza Perezida Ndayishimiye intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira.

Uretse ibi biganiro byabaga mu nzego zo hejuru, n’abayobozi b’Intara zihana imbibi haba ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi nabo mu bihe bitandukanye bagiye bahura mu rwego rwo gucoca ibibazo byari bihari.

Ni ikimenyetso simusiga cy’iherezo ry’agatotsi?

Kugeza ubu benshi baracyibaza niba kuba Perezida Kagame yaragiye i Burundi ari ikimenyetso cy’uko agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi kararangiye cyangwa niba ari indi ntambwe itewe mu guhosha amakimbirane.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukaralinda yavuze ko Perezida Kagame atari kujya i Burundi iyo umubano uza kuba utifashe neza.

Ati “Ariko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umeze neza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga aherutse kubisobanura, niba hari n’utubazo dusigaye tugomba kuganirwaho. Ibyo rwose yarabisobanuye ku buryo burambuye kandi si mu magambo gusa, abayobozi baragenderana haba ku rwego rw’intara zombi cyangwa urwa ba minisitiri.”

“Umubano umeze neza kandi nk’uko Minisitiri yabibwiye Inteko Ishinga Amategeko, niba hari n’utubazo duhari tuzashakirwa umuti kuko iyo abantu babasha kuvugana n’ibibazo bihari babasha kubikemura.”

Yakomeje avuga ko kuba n’ubuyobozi bw’u Burundi buheruka mu Rwanda gusaba impunzi z’iki gihugu gutaha ari ikimenyetso cy’uko ibintu bimeze neza.

Ati “Niba Abarundi barahunze, abayobozi babo bakagera aho kuza kubabwira bati amahoro arahari yaragarutse, abashaka gutaha cyangwa gusura bazaze, iyo niyo ntambwe nzira abantu bashobora guhumurizwamo ngo batahe.”

“Ikindi kandi ntabwo abantu bahunze kubera umubano umeze nabi. Abantu bahunze ibibazo byari bihari. Iyo bishize rero cyangwa bigabanyutse, ubuyobozi ubwabwo bukaza kubabwira, ni iki cyaruta ibyo se? Igisigaye ni uko bazashyiraho abantu bakajya kureba ko ibyo babwirwa ari byo, basanga ari byo bakaba bagenda. Uwo mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nawo uzafasha mu gukemura ibibazo."

Ibyavuzwe na Mukuralinda binashimangirwa n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, uvuga ko kuba Perezida Kagame yaragiye i Burundi ari “ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati yacu n’Abarundi ari nabyo twifuza kandi nabo barabyifuza. Kubana neza nk’abaturanyi biri mu nyungu zacu twembi.”

Perezida Kagame ubwo yageraga i Bujumbura yakiranywe urugwiro
Perezida Kagame ubwo yageraga i Bujumbura yakiranywe urugwiro
Perezida Paul Kagame yongeye kugirira uruzinduko i Burundi nyuma y'imyaka 10 yari ishize atagerayo
Perezida Paul Kagame yongeye kugirira uruzinduko i Burundi nyuma y'imyaka 10 yari ishize atagerayo
Iri torero ribyina imbyino gakondo z'i Burundi ryataramiye Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege i Bujumbura
Iri torero ribyina imbyino gakondo z'i Burundi ryataramiye Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege i Bujumbura
Umwe mu babyinnyi gakondo b'i Burundi yishimira kwakira Perezida Kagame mu gihugu cye
Umwe mu babyinnyi gakondo b'i Burundi yishimira kwakira Perezida Kagame mu gihugu cye
Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Perezida Kagame mu biro bye
Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Perezida Kagame mu biro bye
Perezida Paul Kagame na Ndayishimiye bagiranye ibiganiro byanagarutse no ku mubano w'ibihugu byombi
Perezida Paul Kagame na Ndayishimiye bagiranye ibiganiro byanagarutse no ku mubano w'ibihugu byombi