Amakuru dukesha perezidanse y’u Rwanda aravuga ko Perezida Kagame yamaze kugera i Nairobi, aho agomba guhura na bagenzi be Kenyata na Museveni.
Hashize iminsi ibiri iyi nama itangiye, ariko ku ya 16 Ukwakira habaye inama y’abaministiri, biga ku mishinga y’iterambere muri ibyo bihugu.
Abinyujije ku rukuta rwa Twitter Minisitri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, yavuze ko iyo nama yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ndetse yagenze neza.
Yavuze ko bize ku mishinga y’iterambere ku bihugu bya Kenya, U Rwanda na Uganda.
Iyi nama ni iya 11, nayo igomba kwiga kuri gahunda zo kwihutisha iterambere ry’ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru.
Umuhora wa ruguru witezweho kuzafasha ibihugu bidakora ku Nyanja nka Uganda u Rwanda, Sudani y’Epfo n’u Burundi, aho bizajya byifashisha icyambu cya Mombasa (Kenya)
Amafoto/URUGWIRO



















TANGA IGITEKEREZO