00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame, Kenyatta, Museveni na Kiir baraganira ku mishinga y’ Umuhora wa Ruguru

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 3 July 2014 saa 08:22
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo baritabira isozwa ry’Inama nkuru ya gatandatu yiga ku mishinga ihuriweho n’ibihugu bikoresha Umuhora wa Ruguru yaberaga mu Rwanda kuva kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014.
Nk’uko byatangajwe na Newtimes, uretse aba bakuru b’ibihugu, iyi nama yitabiriwe kandi n’amatsinda ahagarariye ibihugu bya Tanzania, u Burundi na Ethiopia.
Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Umuhora wa (…)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo baritabira isozwa ry’Inama nkuru ya gatandatu yiga ku mishinga ihuriweho n’ibihugu bikoresha Umuhora wa Ruguru yaberaga mu Rwanda kuva kuwa Mbere tariki ya 30 Kamena 2014.

Nk’uko byatangajwe na Newtimes, uretse aba bakuru b’ibihugu, iyi nama yitabiriwe kandi n’amatsinda ahagarariye ibihugu bya Tanzania, u Burundi na Ethiopia.

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Umuhora wa Ruguru, Monique Mukaruliza avuga ko amakipe y’impuguke yasuzumye ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga hanyuma bashyikiriza imyanzuro y’ibikwiriye gukorwa inama y’abaminisitiri bahagarariye ibihugu byavuzwe haruguru, irabisuzuma, nayo ikaba iza gushyikiriza raporo abakuru b’ibihugu uyu munsi.

Abaminisitiri basuzumye imyanzuro y’izo mpuguke ni Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe imari n’igenamigambi, Denise Sinankwa, Umujyanama wa Perezida w’u Burundi, Sam Kutesa, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, Michael Kamau, Umunyamabanga wa Leta ya Kenya ushinzwe ibikorwa remezo no gutwara abantu, Tedros Adhanom Ghebreyesus, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ethiopia na Dr Barnaba Marial Benjamin, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Sudani y’Epfo.

Imishinga ihuriweho n’ibi bihugu…

Imwe mu mishinga yizweho muri iyi nama harimo umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kigali na Mombasa unyuze muri Uganda, uruhombo rw’ibikomoka kuri peteroli ruzahuza Kigali na Eldoret (Kenya) runyuze muri Uganda, umushinga w’ingufu uhuriweho n’ibihugu by’akarere n’indi.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu iritabirwa n’abandi bayobozi bakuru nka Jin-Yong Cai, Umuyobozi mukuru wa International Finance Corporation, ikigo gikorana bya hafi na Banki y’Isi mu gutanga serivisi zijyanye n’ishoramari no gutanga inama mu gucunga ibikoresho mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu iterambere ry’abikorera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Biteganijwe ko Jin-Yong aza kugira icyo avuga ku gutanga amafaranga azifashishwa mu gushyira mu bikorwa uruhombo rw’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’umuhanda wa gari ya moshi, byombi bikazatwara asaga miliyari 13,5 z’amadolari y’Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages