00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame ku isonga mu Banyarwanda bakiriye ibihembo muri 2013

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 24 December 2013 saa 08:25
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aza ku isonga mu Banyarwanda bakiriye ibihembo byinshi kandi bifite ubusobanuro bukora kuri benshi ku isi muri uyu mwaka wa 2013.
Perezida Kagame yakiriye ibi bihembo kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bagiye bahabwa ibihembo by’ubudashyikirwa mu mirimo yabo, haba mu buyobozi no mu baturage bagiye bahanga udushya.
Kimwe mu bihembo aherutse guhabwa na Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Vision International University, gishingiye (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aza ku isonga mu Banyarwanda bakiriye ibihembo byinshi kandi bifite ubusobanuro bukora kuri benshi ku isi muri uyu mwaka wa 2013.

Perezida Kagame yakira igihembo i London

Perezida Kagame yakiriye ibi bihembo kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bagiye bahabwa ibihembo by’ubudashyikirwa mu mirimo yabo, haba mu buyobozi no mu baturage bagiye bahanga udushya.

Kimwe mu bihembo aherutse guhabwa na Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Vision International University, gishingiye ku miyoborere myiza n’ishimwe ry’ubutwari n’ubuhanga ayoborana u Rwanda.

Perezida Kagame yahawe iki gihembo ku ya 12 Nzeri 2013, agishyikirijwe n’umuyobozi w’iyi kaminuza Dr. Stan E. DeKoven; avuga ko agikwiye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku Rwanda no kuri Perezida Kagame ubwe. Dr. Stan E yagize ati “Icya mbere arabikwiye ; kuvana igihugu mu icuraburindi ryo mu 1994 ukakigeza ku iterambere tubona ubu, twe tubibona nk’ibitangaza kandi nta handi twabibonye."

Perezida Kagame yahawe iki gihembo nyuma y’icyo yaherewe i London mu Bwongereza ku ya 8 Gicurasi 2013 n’ishami rya Said Busness School ryo muri Kaminuza ya Oxford, nk’ishimwe ryo kuba ari umuyobozi wagaragayeho guteza imbere ishoramari muri Afurika.

Biragoye kuvuga umubare nyawo w’ibihembo Perezida Kagame yahawe mu Rwanda no mu mahanga muri uyu mwaka, uretse ko izi ari zimwe mu ngero z’ibihembo yahawe bidakora ku mitima y’Abanyarwanda gusa ahubwo bireba isi yose.

Nubwo aza ku isonga ry’abahawe ibihembo, hari abandi Banyarwanda bahawe ibihembo by’ubudashyikirwa mu kuzuza inshingano zabo no guhanga udushya mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri abo bahawe ibihembo harimo nka Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), wahawe igihembo mpuzamahanga n’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije muri Mata 2013 kubera uruhare rwe mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Undi Munyarwanda wahawe igihembo cy’indashyikirwa ni Umunyarwandakazi Pauline Kayitare wegukanye icyitiriwe Laurence Tran ku bw’igitabo yanditse afatanyije na Patrick May bakacyita “Tu leur diras que tu es Hutue” (Uzababwira ko Uri Umuhutukazi) muri Werurwe 2013. Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw’ibyamubayeho we n’umunyaryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi bahawe ibihembo barimo abanyamakuru baherutse guhemberwa guhiga abandi muri uyu mwaka wa 2013, uwitwa Louise Uwizeyimana agahabwa igihembo cy’uwahize abandi ariko ntibize kuvugwaho rumwe n’abari bitabiriye ibi birori.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages