Perezida Paul Kagame yitabiriye imihango yo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena, anareba umukino wa mbere wahuje u Burusiya na Saudi Arabia kuri Stade Luzhniki Stadium.
Mbere y’umukino utangiza irushanwa, habanje kuba ibirori bitandukanye birimo kwerekana igikombe cy’Isi cyari giteruwe na Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Espagne wanatwaye iri rushanwa mu 2010, akaba yari aherekejwe n’umunyamideli w’Umurusiyakazi, Natalia Vodianova.
Hakurikiyeho indirimbo z’umuhanzi w’Umwongereza, Robbie Williams watoranyijwe gususurutsa abitabiriye iri rushanwa nk’umwe mu bakunzwe cyane ku Isi.
Mu banyacyubahiro bari muri Stade harimo Perezida Vladimir Putin wanavuze ijambo ryo guha ikaze abitabiriye iri rushanwa ribereye bwa mbere mu gihugu ayobora; Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’abandi barimo umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ibihe byose, Ronaldo Luís Nazário de Lima wegukanye iri rushanwa mu 1994 no mu 2002 akinira Brazil.
Ubwo Umukuru w'Igihugu yari ageze kuri Luzhniki Stadium i MoscowPerezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev (ubanza ibumoso), Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa ndetse na Infantino uyobora FIFAPerezida Kagame aramukanya na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev. Hagati yabo hari Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u BufaransaPerezida Kagame yari muri Luzhniki Stadium yabereyemo umukino ufungura igikombe cy'Isi mu BurusiyaIbi birori byari biteguye mu buryo bunogeye ijishoAbanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye iyi mikinoPerezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, ubwo yahaga ikaze abantu bitabiriye iyi mikino mu BurusiyaPutin yari yicaranye na Perezida wa Fifa, Gianni Infantino n'Igikomangoma cya Arabia Saudite, Mohammed bin SalmanAbarusiya bari bakereye uyu mukino ufungura irushanwa
Ibitekerezo 0