Abayobozi b’ibihugu bya Afurika kuri uyu wa Gatandatu bateraniye hamwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Umuryango wa afurika Yunze Ubumwe umaze ushinzwe. Ni umwanya kandi wo gusuzumira hamwe aho Afurika igeze mu kwikemurira ibibazo.
Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, mu ijambo rye ryo gutangiza ibyo birori yavuze ko hakwiye gushakwa uburyo Afurika iba umugabane uzira ubukene n’amakimbirane , abanyafurika bakishimira kujya mu bihugu bidasindagizwa.
Kugeza ubu Umryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugizwe n’ibihugu 54, wahoze witwa Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) ubwo ibihugu byinshi bya Afurika byari bimaze kwiyambura ingoma y’Ubukoloni mu 1963.
Hailemariam yagize ati "N’ubwo abashinze OUA bahanganye n’ibihe bikomeye mu myaka 50 ishize, ubu twahuriye hano bigaragaza ko Afurika hari aho imaze kugera.”
Abakuru b’ibihugu bya Afurika batangaza ko ukwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 bibafasha gushyigikira ko Abanyafurika baba bamwe.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma yagize ati "Tuvuga ko Abanyafurika bashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo, nidushobora guhosha intambara ku buryo buhoraho mu bufatanye kandi tukaba umwe.”
Abakuru b’ibihugu bya Afurika bifatanije kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, Perezida wa Brezil Dilma Rousseff n’umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika John Kerry.



















TANGA IGITEKEREZO