00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye inama ya COMESA muri Ethiopia

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 30 March 2015 saa 10:19
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Ethiopia aho bitabiriye inama ya 18 y’Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera no gushinga inganda zirambye.”

Mu gihe kingana n’icyumweru cyose, abayobozi barimo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Haliemariam Dessalegn, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya bazaba bari Addis Abeba, bateraniye muri iyo nama.

Muri iyi nama hazanasuzumirwa intego z’iterambere za 2063, ahazaza ha Afurika yunze ubumwe n’ibindi. Hanateganyijwe inama ihuza abaminisitiri b’imari n’igenamigambi bazaba bahuriye muri Ethiopia

Ubusanzwe iyi nama iterana rimwe mu mwaka.

Ibihugu uko ari 19 bihuriye muri COMESA biharanira kugera ku bukungu burambye biciye mu bucuruzi, inganda, ibijyanye n’ikoreshwa ry’ifaranga hagamijwe guhangana n’ibibazo byabangamira iterambere ry’uwo muryango.

Ibihugu bigize COMESA ni Burundi, ibirwa bya Comoros, DRC, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Seychelles, Sudan, Swaziland, Uganda, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages