Iyi nama yiswe ‘Young Entrepreneurship Day(YED)’izabanziriza iya Africa 2017, iteganyijwe kuva ku itariki 7 kugeza ku 9 Ukuboza 2017.
Izahuriza hamwe ba rwiyemezamirimo batanga icyizere, abashoramari n’abandi bashobora kubafasha kwiyungura ubumenyi no kubona iby’ibanze mu gutangira ubucuruzi bwabo.
Inkuru yanditswe na CNBC Africa ivuga ko Kagame na Elumelu batoranyijwe nk’abantu bagize uruhare mu guteza imbere ibijyanye no kwihangira umurimo, bakazasangiza abazitabira iyi nama ubunararibonye mu bihugu byabo no mu bigo by’abikorera, buzubaka icyizere mu rubyiruko rwitezweho kuvamo abayobozi ba Afurika y’ahazaza.
Kugeza ubu Misiri izakira iyi nama ifatwa nk’igihugu cy’intangarugero mu gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwihangira umurimo nk’uko byagarutsweho na Minisitiri ufite mu nshingano ze ibijyanye n’ishoramari mu Misiri, Dr. Sahar Nasr, uri mu bategura Inama ya Africa 2017.
Abandi bakuru b’ibihugu bamaze kumenyekana ko bazitabira harimo uwa Côte d’Ivoire, Alassane Outtara uwa Comoros, Azali Assoumani na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique Carlos Agostinho do Rosário.
Ibigo bikomeye by’ishoramari bigera kuri 30 byamaze kwemeza ko bazitabira ndetse abashoramari bo muri Afurika bazaboneraho umwanya wo kongera ishoramari ndengamipaka n’ubufatanye mu mikorere ya buri munsi.
Iyi nama kandi ngo ni umwanya mwiza kuri Misiri wo kugaragaza imishinga ikomeye iteganya n’amahirwe ifite mu rwego rw’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi bw’ibikorwaremezo bitanga ingufu z’amashanyarazi, ubukerarugendo n’ibindi.
Inama ya Africa 2017 yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikazabera ahitwa Sharm El Sheikh, nyuma y’iya 2016 yahuje abasaga 1000 baturutse mu bihugu 45. Ifatwa nk’urubuga rukumbi rwo gushyiraho no gusigasira ubufatanye,gusangira ubunararibonye no guhuza abashoramari bo muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO