David Bonderman w’imyaka 79 ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 6,5$ nk’uko tubikesha Forbes.
Uyu mugabo yashoye imari mu bikorwa bitandukanye birimo ikigocya TPG Capital, ikipe ya Basketball ya Boston Celtics ndetse na Seattle Kraken iri mu zikomeye mu mukino wa Hockey ukinirwa mu rubura.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 nibwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu mugabo. Bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, David Bonderman yakwerekezaho amaso.
Ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, na Francis Gatare uri mu bajyanama ba Perezida Kagame.
Mu 2015 nibwo David Bonderman yari yatangaje ko afite gahunda yo gushora miliyari y’Amadorali ku Mugabane wa Afurika abinyujije muri iki kigo afitemo imigabane cya TPG Capital. Ni gahunda yari afatanyijemo n’Umunyemari wo muri Sudani, Mo Ibrahim.
Uretse kuba umushoramari, David Bonderman anafite ibikorwa by’ubugiraneza muri Afurika cyane cyane ibigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Abinyujije mu kigo ‘Wildcat Foundation’ yabashije gukora ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi bicaga inkura n’inzovu bagamije kugurisha amahembe yazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!