Nkuko bigaragara ku mafoto ya Flickr y’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016 nibwo yakiriye Minisitiri w’Intebe, Travoada n’abagize umuryango we bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru, Travoada yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, ahamagarira imiryango mpuzamahanga kwirinda uburangare bushobora gutuma Jenoside yongera kuba ahandi.
Bucyeye bwaho yasuye ingoro ndangamurage y’amateka y’ubwami iherereye i Nyanza mu Rukari.
Patrice Emery Trovoada w’imyaka 54 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014.Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO