Umukuru w’Igihugu yunamiye Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, ku munsi wahariwe kuzizihiza no kuzirata ibigwi n’ubutwari.
Uyu ni Umunsi wo kuzirikana Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28, aho ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.
Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bageze ku Gicumbi cy’Intwari baherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’abahagarariye imiryango y’intwari ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu.
Hakurikiyeho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.
Indabo zashyizwe ku gicumbi cy’intwari zo mu cyiciro cy’Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.
Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.
Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy’intwari ziri mu cyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira.
Yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”
Yakomeje agira ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo igihugu gihanze amaso bityo bagomba guharanira kuba Abanyarwanda bazima.
Ati “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”
Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2022
Happy #HeroesDay! We honor the lives of the heroes -men and women- of Rwanda, and the sacrifices they made to enable us to build the dignified and united nation we live in today. That puts a heavy responsibility on each of us who are working to transform our country.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2022
Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidali y’igihugu n’impeta by’ishimwe, Godeliève Mukasarasi yavuze ko iyi nshuro kuzirikana ubutwari byahawe umwihariko wo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Ubutwari bw’abanyarwanda ni agaciro kacu ariko cyane cyane urubyiruko rukagira bya bikorwa by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere y’igihugu.”
Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.




















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!