Iyi nama yanatumiwemo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ubutumire bwo kwiyitabira bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’icyaro mu Buhinde Sudarshan Bhagat, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuwa 15-16 Nyakanga 2015, yoherejwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Bhagat yavuze ko yishimiye kwakirwa na Minisitiri Mushikiwabo kandi atewe ishema no kuba yaroherejwe na Minisitiri w’Intebe w’ Buhinde Narendra Modi, ngo ageze ibaruwa y’ubutumire ku bayobozi bakuru b’u Rwanda, bwo kwitabira inama ya Afurika n’u Buhinde.
Yasobanuye ko u Buhinde bubona umusaruro munini mu mubano wabwo na Afurika, kuko basangiye amateka, ibibi n’ibyiza.
Yagize ati “Igihugu cyanjye gishishikajwe n’ubufatanye bwose n’ibihugu bya Afurika, nishimiye kubona u Rwanda rwungukira muri gahunda y’u Buhinde y’ufatanye mu by’ubukungu na tekiniki (ITEC) kandi nshimishijwe n’itangira ry’umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo n’ikigo cy’imyuga TVET mu mezi abiri ashize.’’
Yamenyesheje Minisitiri Mushikiwabo ko mu ruzinduko rwe yahuye n’abagize ishyirahamwe ry’Abahinde baba mu Rwanda (INAR) kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uko ifite umutekano, ubukungu n’imibereho myiza.
Mu ijambo rye Minisitiri Mushikiwabo yashimiye urugendo rwe n’ubutumwa yabazaniye. Yongeyeho ko u Rwanda rufite byinshi rukura mu mubano w’ibihugu byombi. Inama y’ihuriro ry’u Buhinde na Afurika iri muri gahunda y’umubano w’uyu mugabane n’Ubuhinde. ubwa mbere yabaye kuwa 4 - 8 Mata 2008 i New Delhi mu Buhinde.
U Buhinde n’u Rwanda bifitanye ubufatanye mu byo guteza imbere ingufu, n’uburezi, bikanafatanya mu miryango mpuzamahanga.
Kuva mu 1999 u Rwanda rufite Ambasade i New Delhi, Ambasaderi waryo wa mbere akaba yagiyeyo mu 2005. U Buhinde i Kigali bwo buhagarariwe na Komiseri mukuru ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO