00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Museveni bazayobora inama y’abize mu kigo cya “Ntare “

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Museveni, ku wa 6 Werurwe bazitabira igikorwa kizakusanyirizwamo inkunga yo kubaka ikigo cya Ntare mu Rwanda.

Muri icyo gikorwa cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’abize mu kigo cya Ntare muri Uganda, (Nsoba) ni bwo abize muri icyo kigo bo mu Rwanda bazakira bagenzi babo bo muri Uganda mu nama ya mbere izaba ibahuje hanze y’icyo gihugu.

Igishushanyo mbonera cy'Ikigo cy'Ishuri kizubakwa i Rebero

Iyo nama izatangiza gahunda yo gukusanya amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 6, azubakishwa ikigo cy’ishuri cya Ntare kizaba kigenewe kwakira abanyeshuri 1000, rizubakwa kuri Hegitari 60 ku musozi wa Rebero hafi y’umujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Abize mu kigo cya Ntare bo mu bihugu byombi bazakora umuganda ahateganyijwe kubakwa icyo kigo nyuma bahurire muri Hotel Serena mu gikorwa cyo gukusanya inkunga.

Ikinyamakuru The New Times cyatangaje ko abayobozi b’ikirenga b’Ishyirahamwe ry’Abize muri icyo kigo (Ntare School Old Boys Association, Nsoba), Perezida Kagame na Museveni, bose bize muri icyo kigo bakakivamo batsinze n’amanota meza, ari bo bazayobora ibyo bikorwa.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye abazitabira icyo gikorwa aragira ati: “Twe twize mu kigo cya Ntare turi abahamya b’uburezi butagereranywa gitanga kuko ari twe bwagiriye akamaro. Ariko na none dufitiye ikigo umwenda w’ishimwe kubera amahirwe twahakuye abandi batigeze. Ni inshingano zacu kugeza ayo mahirwe ya bake kuri benshi.”

Perezida Kagame asanga kubaka amashuri y’icyitegererezo menshi ari kimwe mu by’ingenzi byafasha kugenera urubyaro ahazaza heza.

Byitezwe ko bigenze neza iryo shuri ryafungurwa ku mugaragaro mu 2017.

Inama iheruka y’abize mu ishuri rya Ntare yabereye ku cyicaro cyaryo muri Uganda muri Mata y’umwaka ushize, Perezida Kagame yoherereje ubutumwa abayitabiriye anabagenera inkunga y’amadorali ya Amerika 30 000 (Hafi miliyoni 20 frw) yo kubaka inyubako yagenewe siporo.

Ikigo cy’ishuri cya Ntare cyashinzwe n’umwalimu w’umunya-Ecosse William Crichton mu 1956, kuri ubu cyigamo Abanyarwanda 40, abandi barenga 100 bakizemo mu myaka ishize.

Hashize imwaka itatu ikigo cya Ntare na Lycee de Kigali bigiranye amasezerano y’ubufatanye. Abarimu n’abanyeshuri b’ibyo bigo barasurana bakungurana ubumenyi.

Mu 2010 ikigo cya Ntare cyatangiye guha buruse Abanyeshuri b’Abanyarwanda 15 buri mwaka .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages