00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Museveni bayoboye ikusanywa rya miliyari yo kubaka Ntare School

Yanditswe na

NTWALI Williams & Kayitare J.Paul

Kuya 7 March 2015 saa 11:36
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bayoboye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro umushinga wo kubaka ishuri Ntare mu Rwanda hanakusanywa inkunga isaga miliyari y’amafaranga nk’umusanzu wo kuzubaka iryo shuri.

Igikorwa cyo kumurika umushinga wo kubaka Ntare School mu Rwanda cyabereye i Kigali, gikozwe n’abize muri iryo shuri batuye cyangwa baba mu Rwanda, ariko cyanitabiriwe na bamwe mu baba muri Uganda bize muri iryo shuri.

Cyari kirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni, bombi bize muri iryo shuri, hashize imyaka mirongo ine.

Uretse kumurika umushinga w’iyubakwa ryiri shuri mu Rwanda rizitwa ’Ntare Rebero’, rikubakwa ku musozi wa Rebero i Nyamata mu Karere ka Bugesera, hanakusanyijwe inkunga y’ibanze muri gahunda yo gutangiza ibikorwa byo kubaka iryo shuri, biteganyijwe ko rizafungura imiryango mu mwaka w’2017.

Perezida Kagame na Perezida Museveni bayoboye icyo gikorwa cyakusanyirijwemo amadolari ya Amerika 1,250,000 (hafi 900 000 000 frw) yo kubaka ikigo cy’amashuri cya Ntare Rebero mu karere ka Bugesera mu Ntara y’ Uburasirazuba.

Ba Perezida Kagame na Museveni bombi ni bamwe mu banyacyubahiro bize mu kigo cya Ntare muri Uganda, cyashinzwe na Williams Crichton mu mwaka w’1956.

Yoweri Museveni yacyizemo hashize imyaka itandatu gusa gitangiye, hagati y’umwaka w’1962 na 1966, mu gihe Paul Kagame yize muri Ntare School hagati y’umwaka w’1972 na 1976, bose bahuriza ku kuba iki kigo gitanga ubumenyi n’uburere bifite ireme rihamye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko abize muri Ntare School bafite inshingano zo kugeza ku babakomokaho uburezi nk’ubwo bahawe bwabagejeje kuri byinshi.

Yagize ati ʺInshingano dufite ubu ni izo gusigira abadukomokaho n’abazabakomokaho umurage twakuye muri Ntare School. ʺ

Yongeyeho ati: ʺKwiga muri Ntare School byatubereye amahirwe yo kongera ubumenyi mu buzima bukomeye twari turimo. Bamwe muri twe, twarerewe muri iryo shuri ritubera nko mu rugo cyane ko twabaga tuvuye mu nkambi z’impunzi. ʺ

Perezida Museveni na we yashimangiye ko Ntare School yatanze uburere n’uburezi bwiza, bigatuma abanyeshuri bayo barenga ibihe bibi igihugu cyanyuzemo.

Yongeyeho ko iri shuri ari ryo rya mbere ryashinzwe muri Uganda ridashamikiye ku idini, anasaba ko n’iri rizubakwa mu Rwanda ritazaheza uwo ari we wese.

Perezida Museveni yagize ati ʺNifuza ko na Ntare School mu Rwanda, yaba ishuri ryakira Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse ritanaheza abandi bo mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba. ʺ

Ubwo Ntare Ntare School yashingwaga mu mwaka wa 1956, yigagamo abanyeshuri batatu b’ Abanyarwanda, rikaba riherereye mu birometero bibiri uvuye i Mbarara.

Kuri ubu Abanyarwanda basaga 40 ni bo biga muri Ntare School, mu gihe abahizemo cyera b’Abanyarwanda bibumbiye mu itsinda rya NSOBA/Rwanda (Ntare School Old Boys Association) barenga 100.

Ishuri Ntare School Rebero rizuzura ritwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’ u Rwanda, inkunga yatanzwe kuri uyu mugoroba isaga gato miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda, muri yo Perezida Kagame yatanze miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda, n’aho Perezida Museveni atanga miliyoni 600 z’Amashilingi ya Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages