Ni ibiganiro byabereye i Londres mu biro bya Minisitiri w’Intebe Sunak, mu ruzinduko Perezida Kagame arimo muri icyo gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri Twitter byatangaje ko mu ngingo zaganiriweho harimo “Amasezerano y’ubufatanye (yasinywe) ku bijyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu ndetse n’amahirwe ahari ibihugu byombi byafatanyamo mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.”
Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, yasinywe muri Mata 2022.
Yagombaga gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2022 abimukira ba mbere bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ari ho baba bari mu gihe hagisuzumwa ubusabe bwabo bwo kujya mu Bwongereza, gusa byaje gusubikwa ku munota wa nyuma n’urukiko ubwo bamwe muri bo n’imiryango ibavugira basabaga ko bihagarikwa, urukiko rukabanza gufata umwanzuro.
Mu minsi ishize urukiko rukuru rwemeje ko kohereza abo bimukira mu Rwanda byubahirije amategeko, gusa abatanze ikirego bahise bajuririra urukiko rw’ubujurire ari narwo rusigaje gufata umwanzuro.
Muri ubwo bufatanye, u Bwongereza buzafasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere byo kwita kuri abo bimukira, ababishaka bafashwe gutangiza ubuzima bushya mu Rwanda, cyangwa gusubira mu bihugu baje baturukamo.
Ni gahunda ibihugu byombi bivuga ko igamije kugabanya umubare w’abimukira berekeza i Burayi banyuze mu nzira zirimo izishyira ubuzima bwabo mu kaga, guhagarika ababigize ubucuruzi gufasha abimukira kujya i Burayi mu nzira zitubahirije amategeko ndetse no kugabanyiriza u Bwongereza umutwaro w’ikiguzi butanga bwita ku bimukira batubahirije amategeko.
Perezida Kagame uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama y’abayobozi b’Umuryango Commonwealth ayoboye, yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango Patricia Scotland.
Ni ibiganiro byabanjirije inama nkuru iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023.
Perezida Kagame kandi yaganiriye na Perezida wa Guyana Dr Mohamed Irfaan Ali, ku ngingo zirimo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi hagamijwe iterambere.









Ibitekerezo 0