Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wa ITU baganira ku ikoranabuhanga rigamije kuzamura imibereho y’abatuye Isi.
Ku munsi we wa gatatu ari mu Rwanda, Houlin Zhao watorewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga (ITU), yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.
Baganiriye ku ngingo zigaruka ku ikoranabuhanga n’uburyo ryakwifashishwa mu guhindura imibereho y’abatuye Isi, birimo kwagura umushinga wa Smart Africa no guteza imbere ubukungu bw’igihugu hifashishijwe ibigo bito n’ibiciriritse mu ikoranabuhanga.
Zhao yashimye uburyo Leta y’u Rwanda idahwema kugaraza ubufatanye n’uyu muryango, by’umwihariko Perezida Kagame.
Ati “Twaganiriye kuri byinshi birimo iterambere ry’umuyoboro mugari wa internet, by’umwihariko twavuganye ku mushinga wa Perezida watangijwe ku bufatanye na ITU umwaka ushize wa Smasrt Africa.”
Baganiriye kandi ku guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu ikoranabuhanga n’amahirwe ari mu kurikoresha hagamijwe guteza imbere Afurika.
Ikindi bagarutseho ni uburyo umuyoboro mugari wa Interineti wakoresha ikoranabuhanga rigamije imibereho myiza y’abatuye Isi.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga , Jean Philbert Nsengimana yavuze ko bemeje kwagura umushinga w’iterambere nyafurika rishingiye ku buhanga n’ikoranabuhanga,“Smart Africa”.
Ati “ Hari ibintu byinshi u Rwanda rumaze gukorana na ITU, umushinga wa Smart Africa’ wavukiye mu nama yabaye mu Rwanda ya Transform Africa. Bemeje ko ibikorwa byayo bigomba gukomeza bikaguka, ndetse tukareba uburyo hajyamo abikorera ku giti cyabo n’ibindi bihugu bishaka kugira umuganda byazana mu guteza imbere iterambere rya Afurika hakoreshejewe ikoranabuhanga.”
Abayobozi bombi kandi biyemeje gukomeza guteza imbere ubukungu bw’ibihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana ati “Ikindi bagarutseho ni igitekerezo gishya cyo guteza imbere ubukungu bw’igihugu hifashishijwe ibigo bitoya n’ibiciriritse bikoresha ikoranabuhanga (SMEs).”
Minisititi Nsengimana yakomeje avuga ko usanga ibihungu byose bigiye bifite aho bikorera ibyo guhanga udushya ku rwego mpuzamahanga, ugasanga habura ikintu cyatuma ibikorwa nk’iby’urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabuhanga byashobora kugera ku rwego rwo hejuru.
Umukuru w’Igihugu yashyigikiye iki gitekerezo anizeza Zhao ko azashyigishyikira ku buryo mbere y’uko uyu mwaka urangira kimaze kujya ahagaragara.
Nsengimana akaba yavuze ko ari undi murongo ukomeye cyane u Rwanda ruzaba rugiye gufatanyamo na ITU , mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Zhao yashimiye u Rwanda ko rwashyize mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu nama ya Transform Africa, nk’uko uyu muyobozi yabyiboneye ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuahanga, n’uko umubano hagati y’impande zombi uhagaze.
Yashimiye Perezida Kagame nk’umwe mu bagize komisiyo y’umuyoboro mugari wa internet n’uruhare rwe mu guharanira ko iri koranabuhanga ryahindura imibereho y’abatuye Isi ikaba myiza.
U Rwanda rwakomeje kugirirwa icyizere
Koleji y’ubumenyi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga (CST, KIST) yagizwe ikigo muri Afurika kizakorana bya hafi na ITU mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhana, Hakazashyirwa ikigo cy’icyitegererezo cy’umuryango wa ITU gishinzwe umutekano w’amakuru abikwa muri za mudasobwa.
Perezida Kagame aherutse mu Busuwisi aho tariki ya 22 Mutarama 2015, yayoboye inama y’abagize komisiyo y’umuyoboro mugari wa interineti, abasaba gukomeza kurangwa n’umuhate wo gukora ibishoka byose ngo ugere ku mubare munini wabatuye Isi, kuko aho ugeze ubageza kuri byinshi.
Hari mu nama yahuje komisiyo y’abagize umuyoboro mugari wa internet mu kigo mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU Broadband Commission) yahuje abayobozi b’inzego z’abikorera, abafata ibyemezo, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta na za kaminuza.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO