00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame ntahamanya n’abumva indimi z’amahanga zarutishwa Ikinyarwanda

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 4 August 2015 saa 09:54
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu bibazo abanyarwanda bafite hatarimo ikibazo cy’ururimi, bitewe n’uko bafite ururimi rumwe bahuriyeho rwemewe ndetse rubafasha kumvikana nta kibazo urwo rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu rubyiruko rugize umuryango GHC, amubaza icyo u Rwanda ruri gukora ngo hashyirwe imbaraga mu kwimakaza Icyongereza mu banyarwanda nk’ururimi rwafasha mu buhahirane n’amahanga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bafite ururimi rumwe abaturage bisangamo. Yavuze ko hari ibihugu bifite indimi zibarirwa mu magana ariko bitigeze bigira ibibazo nk’ibyo u Rwanda rwahuye nabyo bityo avuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’ururimi gihari.

Yagize ati “Abanyarwanda bafite ururimi rumwe rw’igihugu rubahuza ari rwo Ikinyarwanda. Hari ibihugu bifite indimi zibarirwa mu magana kandi batagize ibibazo nk’ibyo twahuye na byo mu gihe cya Jenoside, ibi nanjye nkabyibazaho!…”

Perezida Kagame avuga ko ibibazo Abanyarwanda bafite nta sano bifitanye n'Ururimi

Yavuze ko atumva impamvu u Rwanda rwavunwa n’indimi eshatu gusa Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Yavuze ko n’uwazana ikibazo cy’indimi nk’urwitwazo yagakwiye kwibaza ku rurimi rw’Igifaransa bitewe n’uko ari rwo rwamaze guteza ibibazo.

Umukuru w’igihugu yemeza ko kwigisha icyongereza byatewe n’impamvu zitandukanye.

Akomeza avuga ko intego yo kwigisha Icyongereza mu mashuri atari ukuvuga ngo abanyarwanda bahite bahindukirira uru rurimi gusa, ko ahubwo ari nko gushoramo imari ahanini bitewe n’uko n’ubucuruzi bwinshi u Rwanda rukora hafi 90% rubukorana n’ibihugu bikoresha Icyongereza.

Ati “Hafi 90% by’ubucuruzi bwacu n’ubushabitsi bw’abanyarwanda babikorana n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Yavuze ko kandi no ku cyongereza kwigishwa ari ngombwa bitewe n’uko abanyeshuri benshi boherezwa kwiga mu mahanga cyane cyane muri Amerika bahagera mu mezi ya mbere bakibura.

Yemeza ko Icyongereza n’Igifaransa kwigishwa mu mashuri bitavuze ko byari bibereye umutwaro uremereye u Rwanda ndetse akavuga ko nta sano izi ndimi zifitanye n’ibyabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda yasanze n’abibwira ko bazi Igifaransa ntacyo bazi.

Mu buryo bwo gutebya umukuru w’igihugu Yagize ati “Ibaze ko nkigera mu Rwanda nubwo nanjye nkirwana n’Igifaransa cyanjye, ariko nkihagera ushobora kwibaza uburyo nanjye ntacyo narinzi, ariko nkaba narumvaga abitwa ko bakizi bakivuga nabi?....(Igitwenge).”

Ikibazo cy’indimi abantu bakunze kukibazaho mu buryo butandukanye aho hari abavuga ko umwana arangiza ishuri atazi ururimi haba Icyongereza yewe n’Igifaransa.

Bamwe ikibazo bagishyira ku myigishirize abandi bakagishyira ku nteganyanyigisho ihora ihinduka.

Perezida Paul Kagame ntiyanyuranyije na bo kuko yemeje ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’indimi, bityo hakaba hakwiye kongerwa imbaraga mu myigishirize yazo, gusa ntakozwa ibyo kuba hari ururimi rwashyirwa imbere y’Ikinyarwanda .

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages