Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga ya Milken Institute yiga ku bibazo Isi ifite n’Ingamba z’uko byakemuka mu kiganiro cyavugaga ku iterambere ry’umugore.
Avuga ku byerekeranye n’uburinganire, Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu yatuma hagira abantu bafatwa ku buryo butandukanye mu gihe bose ari bamwe.
Mu gutanga urugero, Umukuru w’Igihugu yagize ati “ Mfite abahungu batatu n’umukobwa umwe, siniyumvisha uko nafata umwe mu buryo butandukanye. Bose ni abana banjye.”
Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda yigishije abanyarwanda gufata abantu bose kimwe.
Yagize ati “Amateka yacu yatwigishije indangagaciro yo gufata abantu kimwe. Uburinganire bugerwaho, Niba u Rwanda rwarabugezeho n’undi wese yabugeraho.”
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 12 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7 kugera 8% kuko buri Munyarwanda yabigizemo uruhare, harimo n’abagore.
Yashimangiye ko abagore bateye imbere kubera gukorera hamwe n’abagabo, akaba asanga hakwiye ubufatanye kugira ngo izo mpinduka zigere ku bantu bose aho kuba igice kimwe.
Inama ya Milken Institute Global Conference iri kubera mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igamije kurebera hamwe ibibazo byugarije Isi n’ibisubizo bishoboka byo kubikemura.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO