Ikinyamakuru Actualite cyo muri RDC, kivuga ko iyi nama yateguwe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse akaba yaratangaje ibijyanye nayo ubwo yari mu nama yamuhuje n’abaminisitiri kuri uyu wa 4 Nzeri.
Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama izahuza aba bakuru b’ibihugu harimo umutekano n’amahoro mu karere, umubano hagati y’ibi bihugu ndetse n’uburyo imirimo y’ubukungu yakongera kuzahurwa nyuma y’ingaruka yagiye igirwaho n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Tshisekedi ari nawe uzakira aba bakuru b’ibihugu bandi ntiyigeze avuga umunsi inama izabera cyangwa ngo avuge niba hari aho ihuriye n’izaherukaga kuba zigamije gushaka ibisubizo ku mubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.


Ibitekerezo 0