Itsinda ry’abanyeshuri 11 n’abarimu 4 ba Kaminuza ya St Andrews riyobowe na Dr Hazel Cameron, Umwarimu wigisha ibirebana n’ibyaha ndetse n’amasomo yerekeye ibya Jenoside, akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’amahoro no gukemura amakimbirane, riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 10.
Aganira n’iryo tsinda ku iterambere ry’u Rwanda, Perezida Kagame yabagaragarije ko ibisubizo by’imbere mu gihugu ari ryo shingiro ry’ibimaze kugerwaho.
Perezida Kagame yagize ati “Dushaka kugera kure ariko uburyo burageze (ni buke). Mbere yo kujya gusaba ibyo tudashobora kwibonera, tugomba kubanza kwibaza tuti: ibyo dufite hafi byose twamaze kubikoresha? Aha ni ho ibisubizo bishingiye ku byo dufite mu gihugu bitangirira.”
Benshi muri abo banyeshuri bari bashishikajwe no kumenya uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame abasobanurira ko rwahisemo ubwiyunge kuruta ukwihorera.
Ati “Niba murwanya akarengane kugirango mugere aho mushaka kugera, ni bibi cyane kuba nka wawundi urenganya abandi. Hamwe n’ubuyobozi butanga amahirwe yo gutanga imbabazi no gutekereza kuri ejo hazaza hashingiwe ku mateka, buri sosiyete yarenga ibyo bihe.”
Ku byakozwe ngo u Rwanda ruhindurire ubuzima, Perezida Kagame yabasangije bike ku mateka yo kubohora igihugu, aho yagize ati “Kuvukira mu buhungiro, ugakura uri impunzi, ntitwari gukomeza kubaho nk’abatagira iwabo ngo tubyemere. Ntitwari gucika intege. Twahisemo gushaka umuti w’ibyo.”
Ashingiye ku cyerekezo cy’u Rwanda, yongeyeho ati “Dukomeza kujya mbere, twigira ku bizima bikora n’ibitagikora kandi tukabisana tudataye umurongo w’ibyo twiyemeje kugeraho.”
Dr Hazel Cameron yijeje ubufatanye bwa Kaminuza ya St. Andrews n’u Rwanda, buzatuma hatangwa imyanya y’abajya kwigamo icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) ku banyarwanda biga amasomo mpuzamahanga.
Abo banyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Budage, Hongrie, u Bwongereza, u Bugereki, Repubulika ya Czech, u Buyapani, Leta zunze ubumwe za Amerika, Autriche na Norvège, bakaba bari mu bushakashatsi mu by’umutekano muri aka Karere, ishoramari mu Rwanda, Uburezi, Ubukerarugendo n’Ubuzima.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO