Inama ya Munich Security Conference yatangiye ku wa 15 Gashyantare 2019, ihurije hamwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’Ingabo ndetse n’abashoramari batandukanye.
Mu bandi yahuye nabo ndetse bakaganira harimo Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na General Jim Jones wabaye Umujyanama mu by’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yanahuye kandi na Senateri wa leta ya Delaware, umu-démocrates Chris Coons ndetse yitabira umusangiro wateguwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF), Børge Brende n’Umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Jigsaw, Jared Cohen.
Perezida Kagame kandi kuri uriya munsi yagize uruhare mu biganiro byiswe ‘Health Security Roundtable in Munich’ byareberaga hamwe uburyo bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo mu bihugu birimo umutekano muke.
Yagaragarije abitabiriye ibi biganiro uburyo u Rwanda ruhora rwiteguye guhangana n’ibyorezo rwifashishije amakuru atangwa n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 60 bari hirya no hino mu gihugu, n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwo gukurikiranira hafi indwara z’ibyorezo.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO