Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye i Kigali ku wa 26 Kanama 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri Konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugaragaza ko Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Isoko Rusange rya Afurika [AfCFTA], Wamkele Mene baganiriye ku kamaro ko iri soko ryagira mu gihe ibihugu binyamuryango byaba byubahirije ibyo byiyemeje.
Buti “Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku kamaro ko kubahiriza ibyo ibihugu binyamuryango byiyemeje hagamijwe kugera ku ntego rusange y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”
Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho nyuma y’uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.
Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, aho ateganya ko mu gihe cy’imyaka 10 kugeza mu 2034, imisoro izaba yaravuyeho ku kigero cya 90% ku bicuruzwa byose bikorerwa mu bihugu bya Afurika kandi bicururizwa hagati yabyo.
Imibare ya AfCFTA igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari buri ku rugero rwa miliyari 220 $ mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!