00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algeria: Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe Sellal na Perezida Bouteflika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 April 2015 saa 05:37
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Algeria Abdelmalek Sellal, nyuma abonana kandi na Perezida Abdelaziz Bouteflika, bombi baganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Sellal ko yashimishijwe no kuba ari muri icyo gihugu akaboneraho no kureba ahari amahirwe yahuza u Rwanda na Algeria mu bufatanye.

Uyu mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ngo bishobora kuzana inyungu hagati y’ibi bihugu ndetse n’umugabane ukabiboneramo inyungu, amahirwe n’ibibazo bakabisangira.

Yasoje avuga ko gusura ingoro y’amateka akomeye y’ukwibohora muri iki gihugu bitanga isomo ku bindi bihugu byinshi birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2015, akaba azahamara iminsi itatu ku butumire yahawe na mugenzi we Abdelaziz Bouteflika, banagiranye umubonano kuri uyu wa Mbere.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Algeria byatangaje ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza ku bihugu byombi bisanganywe ubucuti n’ubuhahirane mu kuzamura ku yindi ntera imibanire yabyo, higirwa hamwe ibibazo by’inyungu rusange cyane cyane ibya Afurika.

Perezida Kagame asuye Algeria nyuma y’indi minsi itatu yari amaze mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia, urugendo yasoje kuri iki Cyumweru.

Perezida Abdelaziz Bouteflika yakiriye mugenzi we Perezida Kagame baganira ku mubano w'ibihugu byombi
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Algeria Abdelmalek Sellal
Perezida Kagame ubwo yari mu biganiro na Minisitiri w'Intebe wa Algeria Abdelmalek Sellal
Perezida Kagame mu biganiro na Mohamed Larbu Oukd, Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages