Abandi Perezida Kagame yakiriye mu biro bye ni Shaikha Al Nuwais, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubukerarugendo, Perezida wa CAA Sports, Paul Danforth na Patrice Evra wabaye kapiteni wa Manchester United n’Ikipe y’ighugu y’u Bufaransa.
Aba bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, wabereye mu Kinigi ku wa 4 Nzeri 2026.
Dominic Barton ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rio Tinto ndetse na LeapFrog Investments. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa McKinsey Global ndetse anaba Ambasaderi wa Canada mu Bushinwa.
Dominic Barton yise izina Umukondo ingagi yo mu muryango wa Izuba
Dominic Barton washoye mu by’ubucuruzi akomoka muri Canada, akaba n’umwanditsi. Yavutse muri Mata 1962 avukira i Londres.
Paul Danforth
Paul Danforth ni Perezida wa CAA Sports, ikigo mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri siporo. Yabaye kandi Visi Perezida Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri New York Mets.
Paul Danforth yise izina Shikama ingagi yo mu muryango wa Susa
Paul Danforth ni umuyobozi ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku mikino, uzwi cyane kubera uruhare rwe mu guteza imbere urwego rw’imikino n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Uyu Munyamerika ni Perezida wa CAA Sports, ishami rya Creative Artists Agency rishinzwe ibikorwa by’imikino, akaba ari rimwe mu mashami akomeye ku isi ahagararira abakinnyi, impano n’ibikorwa by’imikino.
Mu 2010 no mu 2011 yashyizwe mu rutonde rw’abayobozi bakomeye mu by’imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari munsi y’imyaka 40 mu 2010 na 2011. Yize muri Hartwick College, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere (Bachelor of Arts in Management) hagati ya 1989 na 1993.
Ni mu gihe Shaikha Al Nuwais ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo.
Ni we mugore wa mbere w’umwarabu wagiye kuri uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango umaze imyaka isaga 50.
Shaikha Al Nuwais yise izina rya Ishakwe ingagi yo mu muryango wa Umuhoza
Patrice Evra
Patrice Evra ni umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa wakiniye amakipe nka Manchester United, AS Monaco FC na Juventus, atwara ibikombe byinshi birimo Champions League ya UEFA mu 2008, ndetse yakiniye u Bufaransa imikino 81.
Patrice Evra yise izina Muganura umwana wo mu muryango wa Izuba
Yavutse ku wa 15 Gicurasi 1981 i Dakar muri Senegal. Afite imyaka 45. Afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Evra yakinaga ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi.
Uretse umupira w’amaguru, Evra azwiho ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga ze mu gukundisha abantu ibyo bakora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!