Doreen Bogdan-Martin ni umwe mu barenga 4000 bo mu bihugu 109 bitabiriye Inama mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga izwi nka (Mobile World Congress: MWC), igiye kumara iminsi itatu ibera i Kigali.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko bombi baganiriye ku bijyanye no guhuza abantu mu by’ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gushora imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga nka rumwe mu nzego za Afurika ziri guteza ubukungu bw’uyu mugabane imbere.

Ubwo yatangizaga inama ya MWC25, Perezida Kagame yashimiye Doreen Bogdan-Martin witabiriye iyi nama igamije kurebera hamwe uko ikoreshwa rya telefoni ryakomeza gutezwa imbere muri Afurika.

Yahaye ikaze abitabiriye iyi nama mu Rwanda, agaragaza ko rwishimiye kwakira iyi nama no gufatanya n’ibindi bihugu mu kubaka ahazaza ha Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Kuri Doreen Bogdan-Martin uri mu buyobozi bwa ITU bukomeye ndetse twishimira, twishimiye kongera kukubona ugaruka mu Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwizera imbaraga z’ikoranabuhanga mu guhuza abaturage no kwimakaza iterambere.

Yibukije uburyo mu myaka ishize Afurika yavuye kure aho byari bigoye ko abantu bakwihuza ariko ibintu bigenda biba byiza ku buryo byageze aho kubaka ubukungu bigizwemo uruhare na telefone ngendanwa.

Ati “Umuyoboro mugari ndetse na telefone zigezweho byabaye iby’ibanze by’ubuzima bwa buri munsi biteza imbere ubucuruzi, uburezi n’imari mu nzego zitandukanye. Mobile Money ni urugero rwiza.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyatangiye ari ibisubizo ku bahejwe mu kugoresha serivisi za banki zemewe, byakuze bihinduka uburyo bwa mbere Isi iri gukoresha mu kwimakaza serivisi z’imari zidaheza.

Doreen Bogdan-Martin yatangiye kuyobora ITU muri Mutarama 2023. Icyo gihe yari asimbuye Houlin Zhao wayoboye manda ebyiri z’imyaka ine (kuva mu 2015–2018 no kuva 2019–2022).

ITU ikomoka ku ihuriro ryari rizwi nka ‘International Telegraph Union’, ryashinzwe ku wa 17 Gicurasi 1865 i Paris mu Bufaransa, ubwo ibihugu 20 byashyiraga umukono ku masezerano ya mbere yiswe ‘International Telegraph Convention’.

Mu 1932 ‘International Telegraph Union’ yahujwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Itumanaho rikoresha radio mu kohereza ubutumwa (International Radiotelegraph Union), bivamo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (International Telecommunication Union – ITU).

Amasezerano mashya yatangiye gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 1934. Nyuma yaho, ku wa 1 Mutarama 1949, ITU yabaye urwego rwihariye rwa Loni, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 1947. Icyicaro Gikuru cya ITU giherereye i Genève mu Busuwisi.

Kugeza ubu, ITU igizwe n’ibihugu binyamuryango 194, ibituma iba kimwe mu bigo bikuze kandi bihagarariye ibihugu byinshi ku Isi.

ITU inahuriza hamwe ibigo birenga 1000, birimo za kaminuza, ibigo by’ubushakashatsi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

ITU igira uruhare runini mu bijyane n’itumanaho ku Isi no kwimakaza itumanaho ryibanda ku ikoranabuhanga, kwimakaza ingufu zitangiza, guhangana n’ibibangamiye itumanaho n’ibindi.

ITU ifasha kandi guteza imbere ibijyanye no kwimakaza ubuziranenge bw’uburyo itumanaho rikorwamo, guhuza abantu bo mu bice bitandukanye mu by’ikoranabuhanga no guteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibyo bijyana no guteza imbere ubufatanye hagati ya za guverinoma, abo mu nzego z’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi mu guteza imbere ihangwa ry’ibishya mu bijyanye n’itumanaho nta we uhejwe.

Uretse Doreen Bogdan-Martin, Perezida Kagame yahuye n’abayobozi b’ibigo by’itumanaho, birimo Airtel Africa Plc, Axian Telecom S.A, Ethio Telecom, MTN Group Limited, Orange S.A., baganira ku ngingo zitandukanye.

Ibi bigo biri mu bigize Ihuriro G6, hiyongereyeho na Vodacom Group Ltd, rigizwe n’ibigo by’itumanaho rya telefone bikorana n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association) uharanira iterambere. ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone mu kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika.

Perezida Kagame n’aba bayobozi baganiriye ku bijyanye no guhuza imbaraga u n’amavugurura mu bya politiki, gushora imari mu bikorwaremezo no kubungabunga ibidukikije hagamijwe kuziba ibyuho bikiragarara mu iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika.

G6 ifatanya na GSMA kwihutisha ikoranabuhanga muri Afurika, muri Werurwe 2025 mu nama yabereye i Barcelone muri Espagne, yagaragajwe nk’ihuriro ryiyemeje kwihutisha ikoranabuhanga ridaheza, guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, kugabanya igiciro cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu byibandwaho harimo amavugurura ya politiki, nko guharanira kugabanya imisoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, gufasha mu gusiba icyuho kiri kubaka imiyoboro ya internet n’ingufu ikoreshwa mu bikorwa by’ikoranabuhanga, kwimakaza ingufu zitangiza n’ibindi.

G6 ni yo ifasha abarenga miliyoni 710 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kubona serivisi z’ikoranabuhanga hifashishijwe telefoni ngendanwa. Yanagize uruhare kuba Mobile Moneye yarageze ku bukungu bwa miliyari 1000$ mu myaka 10 ishize.

U Rwanda ruri mu buhugu byateye imbere mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga hifashishijwe telefoni. Ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85%.

Imibare yo muri Kamena 2025 igaragaza abakoresha internet ya 4G bageze kuri miliyoni eshanu bavuye ku bihumbi 500 mu 2023.

Ubu ibigo by’ubuvuzi bigera ku 1000, ibigo by’amashuri 4000 byagejejweho internet yihuta ndetse binyuze muri gahunda yo guteza imbere ba ambasaderi mu by’ikoranabuhanga, abagera kuri miliyoni 4,5 bamaze guhabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Mu 2023/2024, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa byiyongereye aho ubwishyu bwakozwe hakoreshejwe telefone bwiyongereyeho 75%, bugera miliyoni 419,7 Frw buvuye kuri 240,5.

Ni mu gihe amafaranga yishyuwe binyuze muri ubwo buryo yiyongereyeho 43% ava kuri miliyari 1575 Frw mu mwaka wabanje, agera kuri miliyari 2252 Frw.

Pereziza Paul Kagame yahuye  n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry'Itumanaho (International Telecommunication Union) Doreen Bogdan-Martin baganira ku bufatanye bw'u Rwanda n'iri huriro
Pereziza Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry'Itumanaho (International Telecommunication Union) Doreen Bogdan-Martin baganira ku bufatanye bw'u Rwanda n'iri huriro
Pereziza Paul Kagame yahuye  n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry'Itumanaho (International Telecommunication Union) Doreen Bogdan-Martin ari kumwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Ingabire Paula
Pereziza Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry'Itumanaho (International Telecommunication Union) Doreen Bogdan-Martin ari kumwe na Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Ingabire Paula
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi b'ibigo by'itumanaho bibarizwa muri G6 ku mishinga itandukanye yafasha mu guhuza Abanyafurika bose
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi b'ibigo by'itumanaho bibarizwa muri G6 ku mishinga itandukanye yafasha mu guhuza Abanyafurika bose
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi b'ibigo by'itumanaho bibarizwa muri G6, umuryango uharanira kwihutisha itumanaho muri Afurika
Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi b'ibigo by'itumanaho bibarizwa muri G6, umuryango uharanira kwihutisha itumanaho muri Afurika