Ibiro bya Perezida, Villlage Urugwiro byatangaje ko aba bombi bahuriye mu Butaliyani kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021.
Perezida Kagame na Dr Ngozi Okonjo-Iweala bari mu Butaliyani aho bitabiriye inama ya G20 igiye kuba ku nshuro ya 16.
Iyi nama ihuza ibihugu 19 bikize ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ikaba yatumiwemo abakuru b’ibihugu bo muri Afurika babiri gusa, Perezida Kagame ndetse na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Dr Ngozi Okonjo-Iweala wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, yagizwe Umuyobozi wa WTO muri Werurwe 2021. Ni inzobere mu bukungu aho afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, Phd, mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) ndetse akaba yaranize Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Harvard University.
Uyu mugore w’imyaka 67 ukomoka muri Nigeria, yabaye Minisitiri w’Imari muri iki gihugu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ndetse ubu akaba ari we mugore wa mbere w’Umunyafurika wayoboye WTO.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!