Mugabe ari mu Rwanda aho yaje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, by’umwihariko inama yaguye izahuza abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango kuva tariki 17 Nyakanga kugeza tariki 18 Nyakanga.
Mugabe wayoboye AU mu mwaka wa 2015, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika utajya urya iminwa imbere y’Abazungu, cyane cyane yamagana igisa no kwishyira hejuru kwa bimwe mu bihugu byitwa ko bikomeye ku isi bishaka gutegeka ibyoroheje.
Ni umwe mu barwanyije urukiko mpanabyaha rwa ICC, avuga ko ari uburyo bushya ibihugu bikomeye bikoresha byibasira abayobozi bo muri Afurika.
Inkuru bijyanye:.Perezida Robert Mugabe yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU



















TANGA IGITEKEREZO