00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Mugabe wa Zimbabwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 July 2016 saa 04:08
Yasuwe :

Perezida Robert Mugabe wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yaganiriye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu.

Mugabe ari mu Rwanda aho yaje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, by’umwihariko inama yaguye izahuza abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango kuva tariki 17 Nyakanga kugeza tariki 18 Nyakanga.

Mugabe wayoboye AU mu mwaka wa 2015, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika utajya urya iminwa imbere y’Abazungu, cyane cyane yamagana igisa no kwishyira hejuru kwa bimwe mu bihugu byitwa ko bikomeye ku isi bishaka gutegeka ibyoroheje.

Ni umwe mu barwanyije urukiko mpanabyaha rwa ICC, avuga ko ari uburyo bushya ibihugu bikomeye bikoresha byibasira abayobozi bo muri Afurika.

Inkuru bijyanye:.Perezida Robert Mugabe yabimburiye abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages