00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we muri Kazakhstan

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 21 September 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Nyuma yo gukorera uruzinduko mu gihugu cya Singapore, Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeli, ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kazakhstan, aho yahuye na perezida w’iki gihugu Nursultan Nazarbayev.

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we ukuntu ibihugu byabo mu myaka 20 ishize bimaze gutera imbere cyane, banaganira uburyo bwo gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu biganiro byabo, banemeranyije ko ibihugu byafashanya mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Ikinyamakuru inform.kz, ari nacyo dukesha iyi nkuru cyanditse ko Perezida wa Kazakhstan, Nursultan Nazarbayev, yashimiye Paul Kagame ko yagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati:” Paul Kagame yahagaritse Jenoside, none ubu arimo arakora ibishoboka byose kugira ngo ateze imbere igihugu cye; kandi kimaze kugera ku iterambere rikomeye.”

Nursultan Nazarbayev yavuze ko gufatanya n’u Rwanda bizabafasha cyane n’ubwo ibi bihugu bitari ku mugabane umwe.

Ati”Turi igihugu kimaze imyaka mike ariko tugomba gutsura umubano n’ibihugu byo muri Afurika.”

Aha baganiraga iby'umubano w'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages