Perezida Kagame yageze i Salalah muri Oman, ku wa 7 Nzeri 2026, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq. Yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro b uvuga ko “abayobozi bombi bashimangiye umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Oman, amahirwe uru ruzinduko rutanga yo kubakira kuri uwo musingi, harimo ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi no kwihaza mu biribwa.”
Ni ubwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko rwemewe muri Oman, rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura inzego z’ubufatanye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Iyo nzu ndangamurage igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Heritage Hall yibanda ku mateka y’ibisigaratongo, umurage w’akarere ndetse n’uruhare ubucuruzi bwa frankincense bwagize ku mibereho n’ubukungu bw’akarere ka Dhofar. Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Perezida Kagame azanasura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404.686. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kandi unifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.
Sultan Haitham bin Tariq azakira Perezida Kagame n’intumwa ze mu musangiro.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka. Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano n’inyandiko z’ubwumvikane mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!