00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje icyaba umuti urambye w’amakimbirane n’intambara byibasira Afurika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 December 2020 saa 04:20
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika igifite urugendo runini mu kurandura amakimbirane, ashima ibimaze gukorwa muri gahunda uyu mugabane wihaye yo gucecekesha imbunda bitarenze 2020 ndetse anagaragaza icyakorwa kugira ngo uyu mugabane ugere kuri iyi gahunda byuzuye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutse mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yateranye kuri iki Cyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi batandukanye kuri uyu mugabane yikije kuri gahunda AU yari yariyemeje yo gucecekesha intwaro muri Afurika.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayitabiriye, yagaragaje ko kugira ngo Afurika igere ku bindi bintu bitandukanye igomba kubanza kugira amahoro, anashimira aho igeze ishyira mu bikorwa gahunda yo gucecekesha imbunda.

Ati “ Amahoro nicyo kintu kibanziriza ibindi byose dushobora kwifuza gukorera hamwe nk’Umugabane, birimo ubucuruzi, ibikorwa remezo ndetse n’imibereho y’abantu. Ndashima Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse n’umuyobozi wa gahunda yo gucecesha intwaro Ambasaderi Ramtane Lamamra, ku bw’umuhate washyizwe mu kugera kuri iyi gahunda.”

Yakomeje agaragaza ko Afurika igifite urugendo rurerure mu kurandura amakimbirane. Ati “Ariko turacyari kure cyane ku kurandura amakimbirane muri Afurika. Ndetse mu bice bimwe na bimwe hari ugusubira inyuma. Abaturage ba Afurika birumvikana ko aribo babigiriramo ingaruka.”

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye iyi Nteko rusange idasanzwe ko hari ibyakozwe mu kongerera imbaraga AU mu bijyanye n’ubushobozi bwayo mu kugira uruhare mu mahoro n’umutekano kuri uyu mugabane. Aha Perezida yatanze urugero rw’Ikigega cya AU kigamije amahoro cyatangijwe n’ibihugu bigize uyu muryango kuri ubu kikaba kimaze kugeramo agera kuri miliyoni 200$.

Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe nziza ariko yemeza ko idahagije kuko amakimbirane adakemurwa no gukuraho ingaruka zayo.

Ati “ iyi ni intambwe nziza ariko tugomba kumenya ko amakimbirane adashobora kurangizwa no kuvura ibimenyetso cyangwa gutunganya ibyangiritse nyuma y’ibyabaye.”

“Uburyo bwonyine burambye bwo gucecekesha imbunda muri Afurika ni uguhangana mu buryo butaziguye kandi byihuse n’impamvu za politike n’iz’ubukungu zituma habaho urugomo n’amakimbirane mbere na mbere. Kugera kuri ibi biri mu bushobozi bwacu nk’umugabane kandi bigomba kuba iby’ibanze kuri twe.”

Mu mwaka wa 2013 nibwo abakuru b’ibihugu bya Afurika na Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bemeje gahunda yo guhagarika Intambara ku Mugabane wa Afurika bise “Silence The Guns”, bitarenze umwaka wa 2020.

Gusa nubwo hasigaye iminsi mike ngo uyu mwaka urangire hamwe mu bice bya Afurika imbunda ziracyumvikana, abantu baracyapfa kubera intambara n’amakimbirane.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Khabele Matlosa mu 2019 ubwo yitabiraga Inama yiga ku buryo amatora akozwe neza yaba ishingiro ryo gukemura ibibazo biyakomokaho muri Afurika, birimo n’intambara, yagaragaje ko icyizere cyo kuyubahiriza ari cyose nk’uko abakuru b’Ibihugu babyemeje.

Ati“Amakimbirane ubwayo si mabi buri hantu bagira amakimbirane no mu rugo umugore ayagirana n’umugabo. Kutumva ibintu kimwe si ikibazo ahubwo uburyo mubikemura. Rero urumva ko no ku mugabane wacu ukutumva ibintu kimwe atari cyo kibazo ahubwo uburyo abantu bafata bwo kubikemura nibwo buteza ibibazo.”

Yavuze ko intambwe ya mbere kugira ngo ibihugu byose bigende umujyo umwe ari ukumva icyo amakimbirane aricyo ndetse abantu bakamenya ko aho abantu bari hatabura urunturuntu.

Perezida Kagame yashimye ibimaze gukorwa muri gahunda yo gucecekesha intwaro ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages