00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko abagore ari inkingi z’iterambere u Rwanda rugezeho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 October 2022 saa 03:32
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko abagore ari inkingi ikomeye ya sosiyete itekanye mu Rwanda by’umwihariko bakaba baragize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no mu rugendo rwo kubaka iterambere ryacyo.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama ya 145 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 11 kugeza ku wa 15 Ukwakira 2022.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo ba Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko n’ababungirije bagera kuri 60 n’abandi, ku nsanganyamatsiko yo “kwimakaza ihame ry’uburinganire nka kimwe mu by’ingenzi byubaka amahoro n’ubudaheranwa ku isi.”

Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. Abagore bageze kuri 61,25% mu gihe ku rwego w’isi bangana na 26,4%. U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere hakurikijwe urutonde ngarukakwezi rwa IPU kuva mu myaka icumi ishize.

U Rwanda kandi rufite abagize Inteko Ishinga Amategeko bakiri mu rubyiruko. Abagera kuri kimwe cya kabiri mu badepite bari munsi y’imyaka 45 ari na yo iherwaho gusubiza hasi ugereranyije na 29,85% ku rwego rw’isi.

Perezida Kagame yashimiye abateguye iyi nama kuba baratonyajije u Rwanda ngo ruyakire.

Yavuze ko ku isi hose Inteko Zishinga Amategeko zibereyeho kurinda inyungu z’abaturage ariko ko iyo ntego itagerwaho abagore batabigizemo uruhare.

Yavuze kandi ko uburinganire bugerwaho mu buryo bwuzuye iyo habayeho kuzirikana ko ari uburenganizra bwa buri wese, igihe cyose. Guteza imbere uburinganire ngo ni inshingano za buri wese by’umwihariko abagabo bakwiye kuzamura ijwi ryabo aho kubutambamira.

Perezida Kagame yagaragaje ko abagore ari inkingi ya mwamba ya sosiyete itekanye kandi idahungabana bityo ko hakenewe amategeko n’amabwiriza bituma bishyirwa mu bikorwa kandi bigatanga umusaruro.

Yagize ati "Mu Rwanda abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, kandi baracyatanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere ryarwo, benshi bari mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika."

Perezida Kagame yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko zigomba kugira icyo zikora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugoreka amateka bigenda birushaho kuba inkomyi y’amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi aho imbuga nkoranyambaga zifasha mu kubyenyegeza.

Agaruka ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe muri iyi nama, yavuze ko amahoro, demokarasi n’ubutwererane ari ibintu by’ingenzi ariko ko nta gihugu ubwacyo, akarere cyangwa igice na kimwe mu bigize iyi si cyavuga ko kibifite byose ahubwo bigomba gukorwa mu bufatanye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille, yavuze ko intumbero nyamukuru ya IPU ari amahoro na demokarasi kandi ko ifite inshingano yo kugenzura niba abagore bahabwa urubuga ku buryo bungana n’abagabo mu nzego za politiki n’ubukungu.

Ati "Iyi namaraduhamagarira nk’inzego z’Inteko Zishinga Amategeko gutekereza ku miterere y’uburinganire n’uburyo hagira igihinduka mu nzego za politiki n’ubukungu mu bihugu byacu kuko duhomba byinshi bitewe n’ibikorwa bikurura ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore."

Yavuze ko mu Rwanda kuzamura uburinganire n’abagore mu nzego z’ubuyobozi ari ihame kandi bigenwa n’Itegeko Nshinga; hari ubushake bwa politiki bwo ku rwego rwo hejuru kandi hafatwa ingamba zikwiye mu kubaka ubushobozi bwabo.

Umuryango w’Abibumbye washimiye u Rwanda kuba rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres nk’uwabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko IPU itanga umusanzu ukomeye mu kubaka isi nziza na sosiyete zikomeye. Ni mu butumwa bwafashwe mbere abitabiriye inama bashyikirijwe mu buryo bwa video [kuko atari ahari imbonankubone].

Ati “Muri ikiraro cy’ingenzi gihuza ibihugu n’isi yose, mugeza ibibazo by’abaturage ku rwego mpuzamahanga mukajyana imyanzuro yafashwe mu bihugu byanyu. Ndabashimira ko mwita ku gkudaheza abagore mu Nteko Zishinga Amategeko nk’umusemburo w’iterambere kandi ndashimira u Rwanda ku bwo kuba igihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong yavuze ko IPU yafatanyije n’u Rwanda mu gutera intambwe yatumye rugera ho ruri uyu munsi by’umwihariko kuba rufite Itegeko Nshinga rishyira imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore.

Iryo Tegeko Nshinga ngo ryafashije u Rwanda kugera ku isonga ry’ingamba nyinshi zo guteza imbere uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa. Ati “Ndashimira iki gihugu ku byo cyagezeho.”

Inteko ya 145 ya IPU izasuzuma uruhare Inteko Zishinga Amategeko zishobora kugira mu gushakira umuti ibibazo by’abimukira no guca icuruzwa ry’abantu n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu.

Izindi ngingo ziganirwaho muri iyi nama zirimo iyangirika ry’ibidukikije, ingaruka z’ukwiyongera kw’iterabwoba, ingaruka z’intambara n’ubwicanyi ku basivile, intambara n’imihindagurikire y’ibihe nka nyirabayazana w’inzara n’uko iby’uburenganzira bw’abagize inteko Zishinga Amategeko buhagaze.

IPU ni umuryango mpuzamahanga uhuriyemo Inteko Zishinga Amategeko ku rwego rw’ibihugu. Yatangiye mu 1889 ari itsinda rito ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko ryari rigamije guteza imbere amahoro binyuze muri dipolomasi n’ibiganiro ariko uza kugenda ukura. Ugizwe n’Inteko Zishinga Amategeko 178 z’abanyamuryango mu buryo bwuzuye n’izindi 14 mu buryo bucagase.

Bamwe mu bitabiriye inama ya 145 y'Ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku isi yabereye muri Convention Centre i Kigali
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi
Perezida Kagame aganira na Perezida wa IPU, Duarte Pachecho
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 145 y'Ihuriro ry'Inteko Zishinga Amategeko ku isi, yabereye mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong, yashimye intambwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore
Perezida wa IPU, Duarte Pachecho yavuze ko Inteko Zishinga Amategeko zikwiye kugira icyo zikora kandi vuba mu gukemura ibibazo byugarije isi
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite aha ikaze abitabiriye inama
Senateri Murangwa Hadidja wahuzaga ibiganiro mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo ya IPU
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin (ibumoso), Perezida wa IPU, Duarte Pachecho, Perezida Kagame, Umunyamabanga Mukuru wa IPU, Martin Chungong na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages