Iyi ngingo yagarutsweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya munani ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) yiga ku ntego z'Iterambere rirambye mu Karere.

Iyi nama igiye guteranira muri Kigali Convention Centre kuva tariki 3-5 Werurwe 2022, iri kwiga ku buryo bwo kugera kuri gahunda z’iterambere Afurika n’abandi banyamuryango ba Loni bihaye mu cyerekezo 2030 n’icya 2063 ariko idatandukiriye gahunda yo kurengera ibidukikije cyangwa ngo iri terambere rigire uwo risiga inyuma.

Iri guhuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma zitandukanye, inzobere, abikorera, sosiyete sivile n’abarimu baturutse mu bihugu binyamuryango bya Loni.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yadindije ubukungu bwa Afurika ariko idakwiye guheranwa nayo.

Ati “Mu myaka ishize Afurika yagiye itera intambwe igaragara mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho, gusa icyorezo cya COVID-19 cyadindije ibijyanye n’iterambere ndetse hamwe na hamwe isubiza inyuma iyo ntambwe yari yaratewe.”

“Ariko dukwiye kureba ibyiza byava muri ibi bibazo, binyuze mu byo dukora dushobora kubaka Afurika irengera ibidukikije kandi ikomeye ku ntego z’iterambere rirambye n’icyerekezo 2063.”

Yakomeje avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’iterambere muri Afurika, hari n’aho zari zaragiye zidindira na mbere y’uko iki cyorezo kiza.

Ati “Ukuri ni uko na mbere y’icyorezo hamwe na hamwe twari twarasigaye inyuma mu kugera kuri izi ntego, aho kuba impamvu yo kudusubiza inyuma, gahunda zo guhangana n’iki cyorezo no kukirenga zakoreshwa nk’uburyo bwo kudufasha kwihutisha iterambere no kuvumbura uburyo bugezweho bwo gushora mu n’iterambere mu bumenyi bw’abantu.”

Mu 2019 nibwo hasohowe raporo yiswe igaragaza ko Afurika ihagaze nabi mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego 17 zikubiye muri cyerekezo Isi yihaye kuva muri 2015 kugeza muri 2030.

Muri izi ntego harimo ijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byo ku butaka no guteza imbere imikoreshereze irambye yarwo, gucunga amashyamba, kurwanya ubutayu, guhagarika no gusubiza inyuma iyangirika ry’ubutaka, irebana no kurandura burundu inzara no kwihaza mu biribwa, irebana n'iterambere ry'ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, irebana n'uburezi bufite ireme kandi budaheza n’izindi.

N'ubwo raporo inenga ibihugu byinshi bya Afrika, ishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego, aho ruza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'uwa 12 muri Afurika n'amanota 57,9%, mu gihe impuzandengo y'ibihugu 13 byo mu karere ari amanota 48,8%, naho impuzandengo ku rwego rw'umugabane ikaba ari 52,3%.

Perezida Kagame ubwo yageraga ahari kubera inama ya munani ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) yiga ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere
Perezida Kagame ubwo yageraga ahari kubera inama ya munani ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) yiga ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere
Perezida Kagame yagaragaje ibikwiriye kwitabwaho mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye
Perezida Kagame yagaragaje ibikwiriye kwitabwaho mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye
Iyi nama iri guhuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma zitandukanye, inzobere, abikorera, sosiyete sivile n’abarimu baturutse mu bihugu binyamuryango bya Loni
Iyi nama iri guhuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma zitandukanye, inzobere, abikorera, sosiyete sivile n’abarimu baturutse mu bihugu binyamuryango bya Loni
Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yadindije ubukungu bwa Afurika ariko idakwiye guheranwa nayo
Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yadindije ubukungu bwa Afurika ariko idakwiye guheranwa nayo
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye guheranwa na COVID-19 ngo yibagirwe gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z'iterambere
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye guheranwa na COVID-19 ngo yibagirwe gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z'iterambere
Minisitiri w'Urubyiruko mu Rwanda, Rosemary Mbabazi (uri hagati) ari mu bitabiriye iyi nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry'Intego z'Iterambere rirambye mu karere
Minisitiri w'Urubyiruko mu Rwanda, Rosemary Mbabazi (uri hagati) ari mu bitabiriye iyi nama yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry'Intego z'Iterambere rirambye mu karere

Amafoto (IGIHE): Shumbusho Djasiri