Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 5 Nzeri 2021, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Abajijwe impamvu hari abantu barimo na Michela Wrong bakomeje kumvikana mu mvugo ziharabika u Rwanda n’abayobozi barwo, Perezida Kagame yavuze ko atazi neza ikibitera ariko yemeza ko akeka impamvu zigera kuri ebyiri.
Impamvu ya mbere yavuze ko ababikora ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba abayikoze n’abayishyigikiye bakomeje guhakana uruhare rwabo.
Abandi yavuze bakunze kugaragara muri izi mvugo ngo ni abavuye mu Rwanda bahunze kubera ibyaha bitandukanye bagera mu mahanga bagahabwa urubuga n’itangazamakuru ribafasha gukwirakwiza imvugo zisebya u Rwanda.
Ku bijyanye na Michela Wrong uherutse kwandika igitabo gisebya u Rwanda n’abayobozi barwo yise ‘Do Not Disturb: The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad’, Perezida Kagame yavuze ko abiterwa no kuba yarafashe ibibazo by’u Rwanda mu buryo bwite.
Ati “Hari ibintu bigirwa ibibazo hagati y’abantu cyane kugeza n’aho ndetse n’uwanditse icyo gitabo yari inshuti magara n’umuntu yubakiyeho icyo gitabo, umugabo wapfiriye muri Afurika y’Epfo bari inshuti cyane kandi ndatekereza ko yafashe ikibazo mu buryo bwite hagati y’umuntu yakundaga n’igihugu ubundi ajya ku ruhande rw’umuntu.”
“Birumvikana yarashyigikiwe, wabibonera mu byo yanditse n’ibyo akomeje kuvuga mu itangazamakuru bifite ababishyigikiye kugeza n’aho ibi bitangazamakuru anyuzamo ibyo ashaka kuvuga nta na kimwe cyigeze kivuguruza uko abona ibintu cyangwa ibiri kuvugwa.”
Nubwo Perezida Kagame atigeze avuga uyu muntu wapfiriye muri Afurika y’Epfo wari inshuti na Michela Wrong, amakuru yizewe agaragaza ko Patrick Karegeya wahoze akuriye Ubutasi bw’u Rwanda yari inshuti y’akadasohoka y’uyu mugore.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu binyamakuru byose bitambutsa ibivugwa na Michela Wrong nta na kimwe kiba gishaka guha umwanya ushobora kubivuguruza.
Iki gitabo cya Michela Wrong kigaruka cyane ku mvugo z’uburyo u Rwanda rutihanganira abatavuga rumwe narwo, rubahigira hasi kubura hejuru aho bari mu mahanga, ku isonga hakaba Patrick Karegeya [wishwe anigishijwe imigozi muri hotel yo muri Afurika y’Epfo] na Kayumba Nyamwasa bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga.
Mu gitabo Wrong agerageza kwerekana uburyo Karegeya na Kayumba babayeho bafite impungenge z’umutekano wabo mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, gusa ntabwo akomoza cyane ku ruhare rwabo muri uko kugira umutekano muke kwabo.
Michela Wrong w’imyaka 60 ni Umwongereza ufatanya akazi ko kwandika ibitabo ndetse n’itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!