00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko ubuyobozi bufite inshingano zo gufasha urubyiruko rufite impano

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 December 2023 saa 07:38
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko nk’ubuyobozi bw’igihugu bufite inshingano zo gushyiraho gahunda zigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abandi bafite impano kuko hari n’ubwo usanga baba bazifite ariko batabizi.

Umukuru w’Igihugu yasubizaga ikibazo cy’Umuyobozi w’Ikigo gifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, BAG Innovation, Yussouf Ntwali, wari amubajije amahirwe urubyiruko rushobora kuvana muri gahunda zigamije guteza imbere imishinga yazo.

Hari mu birori byo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwahize urundi mu marushanwa ya Hanga Pitchfest2023, byahujwe n’ibyo gutanga ku nshuro ya mbere ibihembo ku bahinze abandi muri gahunda ya Unleash.

Ntwari uri mu bitabiriye Hanga Pitchfest ku nshuro yayo ya mbere ndetse akaza muri batanu ba mbere yabajije Perezida ati “Ni ayahe mahirwe ba rwiyemezamirimo bato bashobora kubona muri izi gahunda?”

Perezida Paul Kagame yabanje gushimira abafatanyabikorwa batandukanye baba baratumye gahunda nk’izi zigamije gufasha urubyiruko rufite impano zibaho.

Yavuze ko inshingano z’ubuyobozi muri rusange ari ugushaka aho urwo rubyiruko ruri, urifite impano zo kwihangira imirimo cyangwa guhanga imishinga itanga ibisubizo rugafashwa.

Ati “Kuri twe, ba rwiyemezamirimo no kugerageza gukorana n’abato, impano n’abantu bagerageza ibyo bashoboye byose kugira ngo bagaragaze uko biyumva ngo bakore ibyo bashoboye [...] ni inshingano zacu mbere na mbere dufite nka Guverinoma kandi nk’abayobozi.”

“Kubera ko hari byinshi bifungiranye hariya mu bana bato, mu mpano z’abato rimwe na rimwe baba badafite amahirwe yo kuvumvura n’izo mpano zabo kugeza igihe hari ukuntu abantu bakoranye kugira ngo ibyo bigerweho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rumaze kubona ko igikenewe kurusha ibindi ari ukuvumbura impano z’abato, rwahise rutangira kureba uburyo zatezwa imbere, abashobora kuba ba rwiyemezamirimo bagafashwa.

Ati “Mu Rwanda rero, twabonye ibi nk’uburyo bukomeye bwo guteza imbere igihugu, abaturage bacu no kurenga ku gihugu cyacu tukageza ku Mugabane wacu wa Afurika, Umugabane wacu ukeneye ibyo bintu.”

“Mbere na mbere, twabanje kumenya ko ari ingenzi, icya kabiri dushaka inzira zituma dukurira muri iyo nzira mu buryo bwihuse, ndatekereza ko ibindi biziramo aho ngaho.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko ubufatanye bwiza bwa leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo aribyo byagejeje kuri gahunda zirimo Hanga Pitchfest na Unleash.

Ati “Uyu munsi turishimira impano, kugira ibyifuzo ndetse n’amahirwe atagira umupaka aboneka iyo gukunda ibyo ukora, guhanga, kwiyemeza no gushaka kwigira [...] by’umwihariko uyu mwaka twishimiye kwakira Unleash ibayeho ku nshuro ya mbere ku Mugabane wa Afurika.”

Binyuze muri gahunda ya Hanga Pitchfest ba rwiyemezamirimo barenga 3000, bagaragaje imishinga yabo, hatoranywamo 45 nyuma habaho amarushwa hatoranywa 25 ijyanwa mu mwiherero, ba nyirayo bahabwa amasomo atandukanye nyuma hatoranywamo batanu ari nabo bageze mu cyiciro cya nyuma.

Rwiyemezamirimo Cynthia Umutoniwabo washinze Ikigo Loopa Ltd gikora mu bijyanye n’ubuhinzi, aho cyifashisha ikoranabuhanga mu gufata imyanda ikomoka ku biribwa biba byatakaye, noneho bigakorwamo ifumbire, niwe wahize abandi yegukana miliyoni 50Frw.

Gahunda ya Unleash ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere yo yahurije hamwe urubyiruko rugera 1000 rwo mu bihugu 137 hirya no hino ku Isi rufite imishinga y’ikoranabuhanga igamije impinduka. Muri urwo rubyiruko harimo 200 rwo mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Umuyobozi w’Ikigo gifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, BAG Innovation, Yussouf Ntwali mu kiganiro na Perezida Kagame
Perezida Kagame yagaragaje ko ubuyobozi bufite inshingano zo gufasha urubyiruko rufite impano
Abari muri iki gikorwa bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko ubufatanye bwiza bwa leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo aribyo byagejeje kuri gahunda zirimo Hanga Pitchfest na Unleash

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages