Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahamirije amahanga ko nta gihombo kiri mu guteza imbere umugore ngo ahubwo bituma buri wese yunguka ndetse n’iterambere rikihuta.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “HeForShe IMPACT 10X10X10” bugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire bw’umugore n’umugabo mu bihugu byose ku Isi, bukaba bwatangirijwe mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yaberaga i Davos mu Busuwisi.
Perezida Kagame yagize ati “Ntawe uhomba iyo umugore atera imbere, buri wese arunguka. Uko tubona abagore benshi mu myanya ifatirwamo ibyemezo, imitekerereze irahinduka kuri bose, abagabo n’abagore ku gisobanuro cy’ubuyobozi. Ibi kandi bituma buri wese, hatitawe ku mateka ye, yibona nk’umuyobozi w’ingirakamaro”.
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Busuwisi Stefan Löfven, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon, umunyamabanga w’ishami ry’umuryo w’Abibumbye ryita ku bagore Phumzile Mlambo-Ngcuka, n’abandi bayobozi b’ibihugu ndetse n’amashami y’umuryango w’Abibumbye.
Ubu bukangurambaga “HeForShe IMPACT 10X10X10” bwatangijwe buzamara umwaka umwe, bukaba bugamije gutuma ibihugu byose, imiryango ndetse na za Kaminuza bahindura imyumvire, bakanubaka ubushobozi bw’abagore ndetse no guhamya uburinganire bufite ubushobozi bwo kugira ibyo buhindura muri Sosiyete.
Buri rwego ruzashyiraho ingamba mu gukora ubu bukangurambaga.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yavuze ko “HeForShe” igamije gutuma ababyeyi b’abagabo bakangukira guha ubushobozi abakobwa babo ngo bazavemo abayobozi bakomeye.
Intego ngo ni ukugira abagore benshi mu Nteko ishinga amategeko, n’abakora ubucuruzi nk’abagabo ndetse n’umubare w’abagabo badashobora kwihanganira ihohoterwa rikorerwa abagore ukiyongera.
Ubwo mu Rwanda hatorwaga itegeko Nshinga, hemejwe ko abagore bagomba guhabwa byibura imyanya ingana na 30 mu nzego zifata ibyemezo, ariko uyu mubare wararenze, aho mu Nteko Ishingamategeko ubu irimo abagore bagera kuri 51 bangana na 64% by’abayigize.
Andi mafoto kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO