00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaye atwaye igare i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2017 saa 03:35
Yasuwe :

Perezida Kagame yagaragaye mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane atwaye igare ndetse anagenda n’amaguru mu Murenge wa Nyamyumba.

Bivugwa ko Umukuru w’Igihugu ari mu Karere ka Rubavu mu kiruhuko ndetse ko yasuye ingagi zo mu Birunga akaba yaranishimiwe n’abaturage bamubonye agenda n’amaguru mu mihanda yo mu Burengerazuba bw’igihugu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Amafoto agaragaza Umukuru w’Igihugu yishimiwe n’abaturage bo mu bice bitandukanye bya Rubavu aho yatambukaga bamukomera amashyi.

Perezida Kagame yari aherutse mu Karere ka Rubavu ku wa Mbere Nzeri 2017 ubwo yafunguraga ibiro bishya ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (La Corniche one stop border post) byubatse mu Murenge wa Gisenyi.

Perezida Kagame ari kumwe na Peter Greenberg batwaye amagare mu ifatwa ry’amashusho y’ikiganiro ‘The Royal Tour’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages