00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze i Washington mu nama ihuza Afurika na Amerika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 December 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yageze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika n’iki gihugu izwi nka ’U.S-Africa Leaders Summit’.

Abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika bamaze kwerekeza muri iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya tariki 13-15 Ukuboza 2022 , barimo Hakainde Hichilema wa Zambia, Dr. Lazarus Chakwera wa Malawi, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’abandi.

Biteganyijwe ko mu ngingo zizaganirwaho muri iyi nama harimo kugaragaza ubushake bwa Perezida Biden wa Amerika mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’Umugabane wa Afurika ndetse n’uburyo bwo kwagura ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 49 nibo biteganyijwe ko bazitabira iyi nama bari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Paul Kagame yageze muri Amerika, ndetse yitabira Inama y’ibijyanye n’isanzure yahuje Afurika na Amerika (US-Africa Space Forum). Iyi nama yanitabiriwe kandi na Perezida Biya wa Cameroon na Dr. Ahmad uyobora ikigo cya Nigeria gishinzwe iby’isanzure.

U Rwanda na Nigeria ni byo bihugu bya mbere muri Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Artemis, agamije gusubiza abantu ukwezi mu 2025.

Intego y’aya masezerano ni ugushyiraho intego ihuriweho, imikorere n’amabwiriza bigamije gufasha abantu gukoresha neza isanzure.

Ibikorwa bigenwa n’aya masezerano ni ibigamije kubyaza umusaruro uko bikwiye ibituruka mu isanzure hagamijwe kongera umutekano w’ibikorwa, kugabanya ibyago bya hato na hato ndetse no gushyira imbaraga mu kongera uburyo ikiremwamuntu kibyaza umusaruro isanzure.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri ayo masezerano kandi zirimo uburyo bwo gusaba ibikorwa bishobora gukorerwa mu isanzure binyuze mu bigo bitandukanye bya gisivile byita ku isanzure n’ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano.

Ibi bikorwa bishobora gukorwa aya masezerano agaragaza ko byakorerwa ku Kwezi, ku mubumbe wa Mars n’ibindi bice biri mu nzira z’iyi mibumbe.

Binyuze muri gahunda ya Artemis biteganyijwe ko Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibijyanye n’isanzure NASA, kizohereza undi muntu ku kwezi bitarenze mu 2024.

Nubwo NASA ariyo iyoboye ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ubufatanye mpuzamahanga buzagira uruhare rukomeye mu gusohoza neza ubu butumwa.

Kugeza ubu ibihugu bisaga 20 nibyo byamaze gushyira umukono kuri ayo masezerano birimo Australia, Bahrain, Brezil, Canada, Colombia, France, Israel, Italy, Japan, Koreya Lexembourg, Mexique, Nouvelle-Zélande, Pologne, Romania, Singapore, Ukraine, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza na USA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages