00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Visi Perezida wa Cuba (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 20 November 2023 saa 05:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, banagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bahuye ku wa Mbere, tariki ya 20 Ugushyingo 2023. Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yari kumwe n’itsinda ry’intumwa ayoboye.

Urukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda rwanditse ko Perezida Paul Kagame na Visi Perezida Salvador Valdés Mesa baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cuba.

Mu butumwa yanditse, yakomeje ati “Ibihugu byombi bifite umubano umaze igihe kirekire by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.’’

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa n’itsinda rye bari mu Rwanda muri gahunda yabo y’uruzinduko bari kugirira mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Salvador Valdés Mesa n’itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier wari kumwe na ba Visi Perezida, Espérance Nyirasafari na Dr Alvera Mukabaramba.

Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, aho yageze ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ugushyingo 2023. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere. Byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe bikorana mu burezi n’urwego rw’ubuzima.

Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.

Mu 2022, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

U Rwanda na Cuba bimaze imyaka igera kuri 44 ndetse ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Imodoka yari itwaye Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, ubwo yari igeze muri Village Urugwiro
Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa n’itsinda ry’intumwa ayoboye ubwo bageraga muri Village Urugwiro
Perezida Kagame asuhuzanya na Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye
U Rwanda na Cuba ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza
Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, muri Village Urugwiro
Perezida Kagame na Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa, bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages