Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’1994, u Buholandi buri mu bihugu bya mbere byifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza urugendo rwo kwiyubaka.
Yagize ati: “Turi hano kugira ngo dutsure umubano mwiza, twubakire ku byiza bisanzwe byaragezweho. Dufite icyerekezo nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose kandi ntago twabigeraho tudakoze cyane.”
Yanongeyeho ko ishoramari mu Rwanda rifitiye akamaro kanini abashoramari ndetse no guhindura ubuzima muri rusange.
Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’ibijyanye n’ubukungu mu gihugu cy’u Buholandi, Sharon Dijksma.



















TANGA IGITEKEREZO