00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 May 2023 saa 05:20
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr. Lassina Zerbo hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr. Fidel Ndahayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe akamaro k’ingufu za Atomike ku hazaza ha Afurika n’ishoramari rikenewe mu kubaka ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rigenda ryaduka muri uru rwego.

Lassina Zerbo ni Umunya-Burkina Faso w’Umunyepolitiki n’umushakashatsi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso kuva mu 2021 kugeza 2022.

Mbere y’izi nshingano yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi. Ku wa 24 Mutarama 2022, yakuwe ku butegetsi akorewe Coup d’etat.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021, ni yo yemeje abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda barimo, Dr Lassina Zerbo n’Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan.

Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda cyashinzwe mu 2021 kikaba gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana muri Nyakanga umwaka ushize yatangaje ko Abanyarwanda barenga 100 bari hafi gusoza amasomo ajyanye no gukoresha ingufu za nucléaire bakurikiranaga mu bihugu birimo n’u Burusiya.

Icyo gihe mu Rwanda hari hatangijwe inama ihuriza hamwe abanyamuryango b’Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi ku ngufu za nucléaire, AFRA n’intumwa zihagarariye Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu za Atomike (IAEA).

Ibi biri mu mbuto zitangiye gusarurwa nyuma y’uko u Rwanda n’u Burusiya bisinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu 2018.

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango witwa Packet Clearing House (PCH), Bill Woodcock bagirana ibiganiro ku guteza imbere ibikorwaremezo byo gukwirakwiza internet.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste (Ibumoso), Perezida Kagame, Dr. Lassina Zerbo na Dr. Fidel Ndahayo na
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Woodcock (wa kabiri ibumoso) hamwe n'abandi bayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages