00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abize mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 July 2016 saa 06:14
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na bamwe mu bakozi n’abize mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu gihugu bitegereza inzego bashobora gufatanyamo n’u Rwanda mu bijyanye n’imari.

Ni ubwa mbere ibyo byiciro bigendereye u Rwanda kuko mu nshuro zabanje zose hazaga abiga muri iryo shuri rishamikiye kuri Kaminuza ya Pennsylvania.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare, yavuze ko nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame aheruka gutanga mu ishuri rya Wharton ubwo yari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Nzeli 2015, benshi mu bakozi baryo n’abaryizemo bamugaragarije inyota yo kumenya byinshi ku Rwanda.

Icyo gihe ngo yabatumiye kuzaza kwirebera impinduka ziri kuba mu gihugu no gukorana n’ubuyobozi mu kubaka ubufatanye bwaba hagati y’ishuri cyangwa abaryizemo ku giti cyabo, bafite ibyo bagezeho mu bucuruzi cyangwa kwihangira imirimo.

Yakomeje agira ati “Bari mu gihugu mu gihe gisaga icyumweru ngo bamenyane n’abantu, bamenye byinshi kuri cyo kandi barizera ko ibi biganiro bishobora kugeza ku kindi kintu; Ishoramari mu bucuruzi, ubufatanye hagati y’amashuri [hagati y’amashuri y’u Rwanda n’ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton], ariko icy’ingenzi ni ubufatanye n’Abanyarwanda.”

Umuyobozi wungirije w’ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton, Prof Catherine J. Klein, yavuze ko ryakunze kuzana abanyeshuri mu Rwanda ariko bikaba ubwa mbere rizanye abakozi n’inshuti zaryo gukomeza ibyo biganiro.

Ati “Nta kintu gishya gihari, gusa navuga ko iri tsinda ryanyuzwe cyane n’iterambere twasanze mu Rwanda, batewe umuhate n’impinduka zabayeho mu myaka 22 gusa ishize, kandi turizera ko mu gihe kiri imbere abantu benshi ku Isi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, bazagenda baza gutanga umusanzu mu iterambere rikomeje ry’u Rwanda n’urwego rw’abikorera.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri 33 biga muri iryo shuri rya Wharton, baje kwigira ku Rwanda impinduka zishingiye ku miyoborere n’uburyo igihugu cyabashije kwiteza imbere.

Icyo gihe Katherine J. Klein yavuze ko buri nshuro baje mu Rwanda hari ubutumwa batahana kandi yizera ko buri munyeshuri abona ibisubizo bijyanye n’amatsiko yaje afite.

Ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton muri Kaminuza ya Pennsylvania ni rimwe mu mashuri umunani akomeye y’ubucuruzi ashamikiye mu ihuriro ‘Ivy League’.

Zirimo Kaminuza ya Brown, Kaminuza ya Columbia, Kaminuza ya Cornell, Ishuri rikuru rya Dartmouth, Kaminuza ya Harvard, Kaminuza ya Pennsylvania [Ibarizwamo ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton], Kaminuza ya Princeton na Kaminuza ya Yale.

Uru ruzinduko ruzasozwa kuwa 15 Nyakanga rwitezweho gushimangira ubufatanye ishuri rya Wharton rifitanye n’u Rwanda mu guteza imbere ubumenyi mu by’imari mu banyeshuri ba kaminuza, kuzamura ishoramari rihindura imibereho y’abaturage no kwihangira imirimo muri rusange.

Perezida Kagame asuhuza abashyitsi baturutse mu ishuri rya Wharton kuri uyu wa gatatu
Mu kiganiro na Perezida Kagame
Abakozi n'abize mu ishuri ry' Ubucuruzi rya Wharton mu kiganiro na Perezida Kagame
Abize mu ishuri ry'Ubucuruzi rya Wharton bashaka gufatanya n'u Rwanda mu bijyanye n'imari
Banyuzwe n'iterambere basanze mu Rwanda
Perezida Kagame asezera ku bashyitsi baturutse mu ishuri rya Wharton
Prof. Catherine J. Klein mu kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare mu kiganiro n'itangazamakuru
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages