Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje, ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama 2020, kuri Twitter ko Perezida Kagame n’Igikomangoma William bagiranye ibiganiro.

Nubwo bitatangaje icyo ibiganiro bigamije ariko uwavuga ko biri mu mujyo w’umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bwongereza nta kwibeshya kwaba kurimo.

Kuba u Rwanda rwagirana ibiganiro n’abanyacyubahiro b’u Bwongereza mu gihe rutegura inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), ni ibintu byumvikana cyane.

Uretse ibyo u Bwongereza bushora imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda irimo n'iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, narwo rukoherezayo ibikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, imboga n’imbuto.

Uyu William ni imfura y’Igikomangoma Charles cya Wales, giherutse guhura na Perezida Kagame muri Nyakanga baganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) akanizeza ko azitabira izabera i Kigali muri Kamena kugira ngo yirebere ibyiza by’u Rwanda.

Ibi byonyine umuntu ashobora kubiheraho yemeza ko bigamije imigendekere myiza ya CHOGM no gukomeza umubano dore ko na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas aherutse gutangaza ko nubwo bava mu muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, umubano w’ibihugu byombi utazigera uhungabana nubwo hari inkunga zabwo zageraga ku Rwanda zinyuze muri uwo muryango.

Ibyo kandi byashimangiwe na Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa ubwo yagezaga impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika ku isoko ry'imari n'imigabane i Londres.

U Bwongereza bwakomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho turebye nko mu myaka ya hafi, mu 2011 bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni £330 (yasagaga miliyari 317 Frw) mu gihe cy’imyaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni £330 mu gihe cy’imyaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni £64 (miliyari 69 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 (miliyari 67 Frw) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye akayabo mu Rwanda, birimo Unilever mu 2016 yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni $30 (miliyari 25 Frw), mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Kibeho and Munini.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni $22 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni $16 (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Igikomangoma William cyahuye n'abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo. William nawe ashaka kwitegurira guhagarara neza mu mirimo y'i Bwami mu gihe umuvandimwe we Igikomangoma Harry cyitegura kuva i Bwami cyerekeza mu buzima busanwe muri Canada.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n'igikomangoma William
Perezida Kagame ubwo yaganiraga n'igikomangoma William
U Rwanda n'u Bwongereza bifitanye umubano mwiza
U Rwanda n'u Bwongereza bifitanye umubano mwiza