Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2023, nyuma y’itangwa ry’ibihembo ku bahize abandi mu marushanwa ya Hanga Pitchfest 2023, yabaga ku nshuro ya Gatatu.
Perezida Kagame yahuye na Achim Steiner ari kumwe na Gomera Maxwell uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.
Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bugira buti “Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura ibikorwa by’ubufatanye bw’u Rwanda n’imiryango ishamikiye kuri Loni.”
Achim Steiner ni Umunya-Brazil wabonye izuba ku wa 17 Gicurasi 1961. Yagiye ku buyobozi bwa UNDP ku wa 19 Mata 2017, aho yari abaye uwa cyenda uyoboye iri Shami rya Loni mu mateka yaryo.
UNDP ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho ifasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!