Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Moussa Faki yakiriwe na Perezida Kagame kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.
Moussa Faki yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu, tariki 18 Werurwe 2023, aho yageze i Kigali avuye i Bujumbura mu rugendo yakoze n’imodoka akanyura ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko yagize amahirwe yo gutwara imodoka akava i Bujumbura, akambuka akagera i Kigali.
Yakomeje ati “Urujya n’uruza rw’abantu ni ibintu binyuze mu bushake buhuriweho mu gushaka amahoro. Kwihuza n’imibanire myiza ni uku bimera kuri Afurika twifuza.”
Ubwo yageraga ku Mupaka wa Nemba, Moussa Faki, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya ndetse na Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi, Albert Hatungimana.
Moussa Faki Mahamat ni umunyapolitiki ukomoka muri Tchad ndetse yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu. Kuri ubu ni Perezida wa Komisiyo ya AU muri manda ye ya kabiri.
Yatorewe uyu mwanya bwa mbere ku wa 30 Mutarama 2017 mu Nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba AU, asimbuye Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi komisiyo utarashatse kongera kwiyamamaza.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!