00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Suluhu wa Tanzania

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 November 2023 saa 01:48
Yasuwe :

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uri mu Rwanda yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), iri kubera i Kigali.

Ni inama yafunguwe kuri uyu wa Kane, ariko ibikorwa biyibanziriza byabaye ku wa Gatatu. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania ni byo byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye gusa ntabwo higeze havugwa ibyo baganiriye.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania n’ibindi bihugu byitabiriye iyi nama by’umwihariko ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko iyo ba mukerarugendo basuye u Rwanda, baba bafite gahunda yo gusura ibindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda.

Suluhu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko Afurika ibumbatiye ubukerarugendo bw’Isi, atanga urugero ku gihugu cye, gifite Pariki 21 zirimo Serengeti & Ngorongoro na Zanzibar nka hamwe mu hakurura ba mukerarugendo.

Yavuze ko ubukerarugendo bugira uruhare rwa 17,2% ku musaruro mbumbe w’igihugu cye na 25% by’amafaranga ava hanze.

Yashimye Perezida Kagame ku ikaze yamuhaye we n’abo bageranye mu Mujyi wa Kigali. Ati “Twiyumvise nk’abari mu rugo kandi u Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri.’’

Samia yavuze ko guhitamo Kigali ngo yakire iyi nama cyari icyemezo kiboneye.

Umukuru w'Igihugu , Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Tanzania witabiriye iyi nama
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Samia uyobora Tanzania witabiriye inama yiga ku bukerarugendo
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages